Rusizi : Guverineri Kabahizi yifatanyije n’abaturage gukora umuganda
Umuboyozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, yifatanyije n’abatuye akarere ka Rusizi mu gikorwa cy’umuganda rusange ngarukakwezi cyabereye mu mudugudu wa Karushaririza akagari ka Burunga,umurenge wa Gihundwe tariki 28/07/2012.
Iki gikorwa cyibanze ku guhanga umuhanda mushya werekeza muri uwo murenge mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’umwihariko binajyanye na gahunda yo kwagura umujyi; nk’uko byasobanuwe na Habyarimana Marcel, umuyobozi w’ako karere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba yibukije abaturage kuzitabira igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage giteganyijwe mu Rwanda, gushyigikira gahunda yo kurwanya imirire mibi, gutegura neza mu buryo bunoze igihembwe cy’ihinga ndetse no kunoza gahunda y’imiturire mu cyaro.
Abaturage bitabiriye uyu muganda batangaje ko bishimiye kwegerezwa ibikorwa remezo, bifuza ko byakwihutishwa, yaba iyo mihanda, amazi meza n’amashanyarazi.

Abo baturage bemeza ko kutagira ibyo bikorwaremezo ari imwe mu mpamvu zituma abantu bajya kwiseseka mu bibanza biri ahantu hahanamye aho kujya gutura muri ayo maritsiye mashya.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|