Rusizi: Gukora amasaha make kw’imipaka bibangamiye ubuhahirane hagati y’ibihugu

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi bavuga ko gufunga kare imipaka ibahuza n’u Burundi na Congo bibangamira ubuhahirane hagati yabo n’ibi bihugu, bikabatera ibihombo.

Aba baturage bavuga ko imipaka ibahuza n’ibi bihugu ifunga saa yine z’ijoro (22hoo), mu gihe mu bihugu nk’ibi biri guhatanira kwihuta mu iterambere bakangurirwa gukora amasaha 24/24, ariko iri fungwa ry’uyu mupaka rya kare rikaba ritabibafashamo.

Nyiramwiza Francine agira ati” Iyo amasaha yegereje usanga tuba twiruka kandi tunikoreye ibicuruzwa byacu twasaguye, kugira ngo tudasanga badufungiyeho. Hari n’igihe utinda ufite abakiriya ugasanga ku mupaka bafunze ukajya gushaka icumbi.”

Nyiramwiza avuga ko icyo gihe ngo iyo watse icumbi urara ukubiri n’umuryango, bityo bikagorana kwemeza umugabo ko ikibazo ari umupaka wagufungiyeho, kuko we aba yumva wirariye mu ngeso mbi.

Nowela Esther wo muri Congo agira ati” Buri munsi bituzanira ibibazo imuhira. Iyo twagize ikibazo cyo gutinda bakadufungiraho umupaka, usanga n.ababyeyi badukekera kurara mu ngeso mbi, twahinguka imuhira bikaba induru.”

Usibye kuba iki kibazo giteza ibihombo abacuruzi n’amakimbirane mu miryango, imiryango itegamiye kuri leta yo muri aka karere yo isanga iki kibazo cy’imipaka kinarenga ku bucuruzi kigakora no ku mibanire n’ubusabane hagati y’abaturage bo muri ibi bihugu. Aha igasaba abayobozi b’ibihugu kumvikana no gushyiraho politiki zihuza abaturage.

Mukankubito Emerance, ahagarariye urugaga rw’imiryango itegamiye kuri leta mu karere ka Rusizi agira ati” Icyo dusaba abayobozi icya mbere ni imibanire myiza. Abayobozi nibabanze babane neza bo ubwabo, kuko iyo babanye neza n’abaturage babana neza.”

Senyenzi Francois ashinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rusizi yizeza abakoresha imipaka ko bagiye kongera amasaha imipaka igakora amasaha 24/24 bahereye ku mupaka wa Rusizi ya mbere.

Ku yindi mipaka ngo birashoboka ko nayo yazakurikiraho cyakora nta gihe gifatika bizatangirira.

Yagize ati” Icyo nakwizeza abantu ni uko umupaka wa Rusizi ya mbere hariho ibiganiro biri hagati y’ubuyobozi bw’abijira n’abasohoka bw’u Rwanda ndetse na Congo ko uyu mupaka ugomba gukora amasaha 24/24.

Indi mipaka nayo bishoboka ko nayo izakurikiraho ariko ntabwo nabyizeza byo kuko ntabiganiro biratangira.”

Senyenzi Francois ashinzwe abinjira n'abasohoka mu karere ka Rusizi yizeza aba koresha imipaka ko bazongera amasaha
Senyenzi Francois ashinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rusizi yizeza aba koresha imipaka ko bazongera amasaha

Imibare itangwa n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda igaragaza ko abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 26 aribo banyura kuri iyi mipaka ku munsi.

kugeza ubu umupaka wa Rusizi ya mbere niwo ukoresha abantu benshi babarirwa ku bihumbi 10 barenga ku munsi; naho uwa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi basaba ibihumbi 3;

Ni yo mpamvu aba bacuruzi kimwe n’abagenzi bakoresha iyi mipaka umunsi ku wundi, bifuza ko ubuyobozi bwabafasha igakora amasaha 24/24, kugira ngo bakire ibibazo bibateza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka