Rusizi: Gashonga bamaze icyumweru badafite amazi meza bavoma igishanga

Abaturage b’umurenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi baratangaza ko bamaze icyumweru kirenga batabona amazi meza bitewe n’uko ngo hari ibyuma byangiritse ku miyoboro yayo.

Aba baturage bavuga ko bamaze icyumweru kirenga badafite amazi meza ni abo mu mudugudu wa Misave ari naho hatunganjijwe site y’umudugudu wa Ryagatebe uherutse no kuza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’intara y’uburengerazuba no ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’imidugudu itunganyije neza yabaye mu kwezi kwa Nyakanga.

Uretse ngo kuba muri rusange bamaze icyumweru nta mazi meza bafite kubera ibyuma byangiritse ku muyoboro wayo, bavuga ko ubusanzwe nayo bari bafite adahagije ku buryo ngo abakire aribo bashobora kuyabona bonyine kuko ngo ijerekani rigura ijana naho ngo abandi baracyavoma ay’ibishanga.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Marcel Habyarimana, yadutangarije ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba kuko muri uwo murenge ariho hari ihuriro ry’amazi yose yoherezwa mu yindi mirenge bihana imbibe.

Yabijeje kandi ko ibyuma bimaze icyumweru bidakora bakabura n’ayo bavuga ko ari make byakosotse ku buryo bahita bongera kuyabona byihuse.

Amazi n’amashyarazi ni ibanze mu mibereho myiza y’abaturage; nta n’uwashidikanya ndetse ko iterambere igihugu kigenda kigeraho uko imyaka igenda isimburana ibi bikorwa remezo byombi bibigiramo uruhare rukomeye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka