Rusizi: Espoir na Brezil y’i Goma byakinnye mu rwego rwo gutsura umubano

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2011, Espoir, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu karere ka Rusizi yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yitwa Brezil yo mu mujyi wa Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(DRC). Ikipe ya Espoir akaba ariyo yari yatumiye ikipe ya Brezil muri uyu mukino warangiye ari 1-0 bwa Brezil.Uyu mukino ukaba wari muri gahunda yo gukomeza imibanire n’uburasirazuba bwa Kongo.

Bamwe mu bantu barebye uyu mukino haba ku ruhande rw’abafana ba Brezil y’i Goma baturutse i Bukavu muri DRC haba no ku banyarwanda bafanaga Espoir bahuriza ku kuvuga ko gukina umukino wa gicuti hagati y’amakipe akomoka muri ibi bihugu bibiri kandi byagiranye amakimbirane bigaragaza umubano mwiza.

Emmanuel Mayaka ukomoka i Bukavu wari waje gufana Brezil y’i Goma agira ati: “Iyo ikipe y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo gutumira ikipe yo muri DRC ni ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu byacu bituranye,aha urabona ko hari abanyekongo benshi.”

Umukino nk’uyu wa gicuti hagati y’ibihugu byigeze kugirana amakimbirane utuma havaho urwikekwe ku baturage batuye ibihugu byombi. Iyi ngingo yashimangiwe n’umukinnyi w’ikipe ya Brezil y’i Goma witwa Kabundu Mbuyi we ubundi wabaga mu murwa mukuru wa DRC i Kinshasa. Kabundu agira ati: “Abakongomani batuye kure y’uburasirazuba bwa Kongo Kinshasa ntibaba bumva ko abanyarwanda babanye neza n’abakongomani nyuma y’intambara zabayeho ibi bihugu birwana. Umukino nk’uyu rero nka njye umaze gusa ibyumweru bibiri mu burasirazuba bwa DRC utuma nivanamo iyo myumvire.”

Ikipe ya Espoir mu gutumira ikipe ya Brezil y’i Goma byari bigamije inyungu nyinshi zirimo gutsura umubano hagati y’abanyekongo n’u Rwanda ndetse n’inyungu zabafasha guhangana n’andi makipe. Umutoza w’ikipe ya Espoir Gervais Manirakiza avuga kuri iyi ngingo agira ati: “Twatumiye iyi kipe mu rwego rwo gutsura umubano n’abaturanyi bacu bo muri DRC ariko tunitegura umukino tuzakina n’ikipe ya Rayons Sports kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo uyu mwaka.Gukina n’iyi kipe bidufasha kumenyana nabo umuntu akaba yabona n’abakinnyi babo bakina neza ku buryo umuntu yazabarambagiza.”

Uyu mukino wa Espoir na Brezil y’i Goma aho kwinjira byari ubuntu wabereye kuri Stade ya Rusizi uba kuva saa kumi n’iminota ine.Igitego cya Espoir cyabonetse ku munota wa 36 w’igice cya mbere cy’umukino.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka