Rusizi: Diyosezi ya Cyangugu ikomeje intwambwe iganisha ku bumwe n’ubwiyunge

Diyosezi ya Cyangugu na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro birishimira uburyo bikomeje kwita ku gikorwa cyo guhuza abari bashyamiranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abarokotse Jenoside n’imiryango y’abayigizemo uruhare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012, hateranye inama nyunguranabitekerezo mu rwego rwo gusoza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge. Inama yateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yitabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye, n’abagize amatsinda 21 y’Ubumwe n’Ubwiyunge akorera muri paruwasi zose(13) za Diyosezi ya Cyangugu.

Afungura inama, Padiri Valens NIRAGIRE, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yagaragaje ko u Rwanda rukomeje umurego wo kwikura mu rusobe rw’ibibazo rwasigiwe na jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yashimye ubuyobozi bw’Igihugu, Kiriziya Gatolika n’indi miryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda mu gusana igihugu n’abagituye byose bikozwe mu bufatanye.

Abitabiriye Inama bateze amatwi ubuhamya bw'abagize amatsinda.
Abitabiriye Inama bateze amatwi ubuhamya bw’abagize amatsinda.

Yagaragaje ko ibyagezweho byose byakozwe nyuma yo guhabwa ubutumwa bwihariye na Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Iyo Komisiyo yihatiye gushyiraho gahunda y’imyiherero, ibiganiro n’amahugurwa bihuza ibyo byiciro byombi mu rwego rwo kubwizanya ukuri ku byabaye, byabafashije abarokotse gukira ibikomere n’ububabare.

Byageze n’aho abitabiriye izo gahunda bifatira umwanzuro wo kujya bagira gahunda ihoraho yo kunoza imibanire yabo binyuze mu matsinda y’Ubumwe n’Ubwuyunge ahiruweho nyine n’abo mu miryango y’Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bemeye ibyaha bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Mu buhamya bwatanzwe n’abagize ayo matsinda, bagaragaje uko abagize uruhare muri Jenoside bafashijwe n’ubukanguramabaga bwakozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu bavuye mu mwijima.

Nyuma baje kwemera icyaha basaba imbabazi kandi bagenzi babo barokotse nabo bazibaha bivuye ku mutima. Bagaragaje ko imibanire yabo myiza ubu irangwa no kutishishanya, gufashanya no gusangira byose.

Mu butumwa bwatanzwe, Abayobozi batandukanye bashimye uruhare rwa Kiriziya Gatolika mu gusana umuryango nyarwanda. Bishimiye kandi intambwe yatewe mu bumwe n’Ubwiyunge yagezweho mu maparuwasi binyuze mu bukanguramabaga bwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu.

Mu gusoza, Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro yoroje imiryango 16 amatungo magufi mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubumbatira ubumwe bw’imiryango. Icyo gikorwa yagitewemo inkunga n’Umuryango ‘ Search for Common Ground’, usanzwe ushyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Abari bitabiriye uwo muhango bose bahuriye mu busabane, biyemeza gukomeza kubumbatira intambwe nziza yatewe muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bufatanye busesuye.

Iyo nama yari yitabiriwe n’intumwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Madame Laurence Mukayiranga, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka NYamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Gatete Catherine, Umunyamabanga Nahingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, n’abandi bayobozi batandukanye.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka