Rusizi: Capitaine Wellars Ndahimana wahoze muri FDRL yatahutse
Capitaine Wellars Ndahimana ari mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari amaze imyaka 18 aba mu mutwe FDLR, yafashe umwanzuro wo gutaha nyuma yo kubona ko ubuzima yarimo bumugoye kandi nta nyungu azabukuramo.
Uyu musirikare yahise ahitira mu nkambi yakira abatahutse ya Nyagatare, iherereye mu karere ka Rusizi, aho yageze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kuwa 16/11/2012 yambutse umupaka wa Rusizi yambere.
Capitaine Ndahimana yemeza ko umutwe wa FDLR wiganjemo amakimbirane ashingiye ku nyungu. Ibyo ngo bigatuma abenshi bakomeza kuwuvamo, kuko ntacyo wigeze umarira abawubamo usibye guhora muntambara gusa.

Capitaine Ndahimana yabaga i Kirebwe muri Secteur Sud, yahageze mbere y’uko yinjira mu gisirikare cya FDLR mu 1998. Yanabaye muri Congo Brazaville, aho yavuye ajya mu gisirikare cy’inyeshamba za FDRL.
Capitaine Ndahimana wellas hamwe na bagenzibe babri bafite ipeti rya Kaporari, Emmanuel Muganzanyo na Evaliste Nsabimana, bose bavuga ko nt ampamvu zo kwirirwa biruka inyuma y’abaharanira inyungu zabo.
Abo bavuga ni abayobozi ba FDLR, aho banoneyeho no gutanga ubutumwa bukangurira abo basize inyuma gutaha kuko nta kiza bazakura mu mashyamba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|