Rusizi: Biyemeje gukoresha amahirwe menshi bafite bagatera imbere
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho muri 2012-2013, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abatuye ako karere guhanga amaso ibyo bafite kandi bakabikoresha neza kuko aribyo bizabageza kubyo bifuza.
Uyu muhango wabaye none tariki ya 30/09/2013, abayobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage ba Rusizi bamurikirwa ibyo bagezeho kandi bashimirwa uruhare rukomeye bagize mu kwesa imihigo y’aka karere aho ngo bagize amanota akabakaba 95% mu gihe mu mihigo y’umwaka washize bari bagize amanota 85%.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yavuze ko n’ubwo ibyagezweho ari ibyo kwishimirwa, ngo haracyari intambwe ndende mu iterambere rya Rusizi, cyane cyane mu rwego rw’ubuvuzi.

Yaboneyeho asaba abitabiriye uyu muhango n’abafatanyabikorwa bose kugira uruhare mu kongera amavuriro mu mirenge igize ako karere ndetse no gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli.
Umuyobozi wari uhagarariye intara muri iyi mihango, bwana Bisengimana Denis yavuze ko bashimiye aka karere ku iterambere kamaze kugeraho binyuze muri gahunda umukuru w’igihugu yatangije yo gukorera ku mihigo, gahunda ngo yatumye igihugu cyose muri rusange gitera imbere aho buri karere gaharanira kuba indashyikirwa mu bikorwa bityo hakagaragara impinduka.

Bisengimana Denis yavuze ko amanota uturere twabonye akwiye no kugaragaza impinduka z’ubuzima bw’abaturage kuko ikigendererewe atari amanota gusa atagaragaza umusaruro cg ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage.
Umwe mu baturage bitabiriye uyu muhango yasabye ko abatuye Rusizi bagenerwa igihe gihagije cyo kwigishwa no gushishikarizwa gahunda za leta, aho kujya bahanishwa ibihano byinshi kandi bashobora kumva no gusobanukirwa neza gahunda za leta.
Uyu witwa Ngabonziza Jean Bosco yavuze ko niba abaturage baragize uruhare mu kugera ku bikorwa by’iterambere nko kwiyubakira inyubako z’utugari, amashuri n’ibindi ngo bashobora no gukora ibirushijehoigihe basobanuriwe neza bihagije, aho guhora bahabwa ibihano kuri gahunda zose batakurikije neza.

Ibikorwa nko kubaka ahatemewe no mu buryo butubahirije amategeko, gusarura amashyamba atarera n’ibindi ngo bikorwa nabi bamwe mu baturaga bagacibwa amande kandi ngo hakozwe ubukangurambaga kuruta uko bacibwa amande byatanga umusaruro mwiza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2012-2013 akarere ka Rusizi kari kahize imihigo 58 ariko ubu muri uyu mwaka wa 2013-2014 bayongereye bahiga imihigo 79 kandi ngo ababigiramo uruhare bose bahigiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugirango bazayese yose.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|