Rusizi: Bibukijwe kwamagana abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwamagana abakomoka muri ako karere bagikora politiki igamije gusenya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uwo muhango wabereye mu murenge wa Nzahaha tariki 11/11/2014, umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abaturage gukomeza gukunda igihugu cyabo bashimangira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bimaze gutera itambwe ishimishije.

Yagize ati “Twagushije ishyano mu karere ka Rusizi kuko mu tundi turere bafite abayobozi barimo abasirikare bakuru bajya kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi ariko abakomoka muri Rusizi barimo Twagiramungu na Padiri Tomasi bakirirwa bashaka ibyakongera gusenya Abanyarwanda” .

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba abaturage kwamagana abashaka kongera gusenya ubumwe bw'Abanyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba abaturage kwamagana abashaka kongera gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bamwe mu baturage bo muri uwo murenge batanze ubuhamya mu ruhame rw’abantu bugaragaza intambwe nziza y’ubumwe n’ubwiyunge bamaze gutera aho uwitwa Rurihose na Mirindi bavuze uburyo bahemutse muri Jenoside bakica umwana wa Rwabudara Narssice ndetse nawe ubwe bakamusiga ari intere aho bamusigiye ubumuga budakira ariko kuri ubu akaba yarabahaye imbabazi kuburyo ntawishisha mugenzi we.

Rwabudara Narssice avuga ko nyuma yo kubona ko abo bantu bazapfira muri gereza ngo yumvise umutima we umuhata kubaha imbabazi bituma abasanga muri gereza ya Rusizi abashishikariza kumusaba imbabazi nyuma yaho baje kuzimusaba nawe azibaha abikuye ku mutima; nk’uko yabyitangarije kuri ubu ngo babanye nk’abavandimwe.

Ku bufatanye bwa Paruwasi Gaturika ya Mushaka n’abaturage bo mu bice by’imirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga imiryango y’abakoze icyaha cya Jenoside n’abagikorewe igera 148, imaze kwiyunga ikaba yimbumbiye mu matsinda atandukanye.

Rurihose na Mirindi biyunze na Rwabudara (uhagaze hagati yabo).
Rurihose na Mirindi biyunze na Rwabudara (uhagaze hagati yabo).

Nubwo iyo ntambwe imaze guterwa ariko ngo haracyari imbogamizi z’abatarumva neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko bisobanurwa na Uhoraningoga Thacien umwe mu bahagarariye amatsinda y’abiyunze aha akaba asaba abayobozi kubafasha gukangurira abantu kumenya agaciro ko guhabwa imbabazi.

Mu gusoza uyu muhango abaturage bose basabwe kujya baganira ku mateka yaranze igihugu cyabo bayubakiraho kugirango hato hatazagira ubirengaho akaba yakongera kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka