Rusizi: Bavuga ko babonye ubushobozi bubafasha kwibeshaho ngo bacika kumuco wo gusabiriza
Bamwe mu basabiriza mu mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo biganjemo abafite ubumuga bemeza koiyo ngeso bayiterwa no kutagira amikoro, ariko bagahamya ko baramutse babonye ubushobozi bwo kwibeshaho nabo bacika kuri uwo muco.
Iyo witegereje, hirya no hino mu mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo ugenda ubona abafite ubumuga butandukanye kimwe n’abatishoboye ariko bazima bari kugenda basabiriza imihanda yose kandi uko iminsi igenda yicuma bakagenda biyongera.
Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Niyomugabo Romalis, aherutse kuvuga ko gusabiriza mu bafite ubumuga bifatwa nk’ingeso kandi ikwiye gucika burundu akihanangiriza n’abafashe bene aba bantu .
Niyomugabo yavuze ko aho guha umusabirizi igiceri cy’ijana kitagira aho kimukura naho kimugeza, iyo nkunga umugiraneza yayigeza ku nzego zibakuriye zikayakusanyiriza hamwe, bagashyirirwaho amashyirahamwe abafasha kwifasha kugirango babashe kwiteza imbere.
Bamwe mu basabiriza mu mujyi wa Rusizi bavuga ko ayo mashyirahamwe ntayo babona, ndetse nta n’umuntu babona ubashishikariza kuva mu gusabiriza ngo abafashe gushaka ikindi bakora kandi bumva bashoboye ibyo bigatuma baguma kwishora mungeso zo gusabiriza.
Gelas Habarugira ukomoka mu karere ka Nyamasheke, avuga ko afite ubumuga bw’ukuguru amaranye imyaka 18. Amaze imyaka umunani asabiriza mu mujyi wa Rusizi n’indi myaka 10 yabanje gusabiriza mu karere ka Nyamasheke. Avuga ko ngo ntakindi cyamutunga usaibye gusabiriza kuko ngo ntawundi murimo yabasha kwikorera.
Uyu mugabo kandi avuga ko gusabiriza atari byiza ahubwo ko ngo abikora kubera amaburakindi icyakora ngo abonye ubushobozi ngo yareka iyo ngeso, kuko nawe ngo imutera isoni kandi amafaranga abikuramo atamuvana mu bukene agire ikindi gifatika amugezaho.
Yeemza ko ay mafaranga akorera mu gusabiriza aba asa n’arimo umuvumo, akavuga ko ngo iyo ayabonye adashobora kuyamarana umunsi.
Uwimbabazi Marc na we w’imyaka 32 y’amavuko, akagira umugore n’abana babi akaba amaze imyaka 21 amugaye ukuguru ku buryo kwacitse kubera indwara ya kanseri, yagiriwe amahirwe yo kubasha kwiga kudoda ariko ngo ntacyo byamumariye kubera kubura ubushobozi bwo kugura Imashini ibyo bikaba byaratumye asubira mu muhanda gusabiriza.
Uyu mugore avuga ko abonye abamufasha kubona imashini idoda ngo yabasha kwiteza imbere akava mu ngeso yo gusabiriza kuko ituma arushaho kumugara mu bitekerezo.
Ushinzwe ubutegetsi n’imicungire y’abakozi mu karere ka Rusizi, Gatera Egide, avuga ko ubu habontse abaterankunga bazafasha abafite ubumuga 10, aho bazabaha amatelefoni bakabashyiriramo amafaranga buri wese ibihumbi 50 by’Amanyarwanda yo kubafasha gucuruza n’abandi bakazagenda bagerwaho buhorobuhoro ariko bakareka gusabiriza.
Ikindi kizabikemura ni uko mu minsi iri imbere akarere kazabona umukozi wihariye ushinzwe abafite ubumuga akazafasha gukemura byinshi n’iki kirimo.
Asaba abasabiriza kuba bihanganye ariko iyi ngeso yo gusabiriza na bo bakayicikaho kuko irushaho kubangiza bigatuma batagira irindi terambere batekereza, usibye kubyukira ku muhanda bajya gushaka abo bifashishaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|