Rusizi: Batewe impungenge n’umugore urwaye mu mutwe wirukankana umwana mu mugongo
Abatuye umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’umugore witwa Mariya umaze hafi ukwezi kose yirirwa yirukankana umwana muto w’umukobwa mu mugongo kubera uburwayi bwo mu mutwe afite.
Abaturage benshi iyo bamubonye yirukankana uyu mwana bifata ku matama kuko uburyo yambukiranya imihanda biteye impungenge z’uko imodoka ishobora kumugonga hamwe n’umwana we.
Uyu mugore bavuga ko ari umurwayi wo mu mutwe ni Umurundi gusa ikibabaje cyane ni ubuzima bw’uyu mwana kuko ngo niba nyina arwaye ubuyobozi bwakagombye kurengera ubuzima bw’umwana kabone n’ubwo yaba ari Umurundi.

Abaturage twaganiriye nabo bamwe bavuga ko ari muzima kuko ngo amagambo avuga ari mazima uyu mugore ari kugenda aburira abantu ngo nibihane ibyaha bakiranukire Imana gusa uburyo abikoramo ntibisanzwe kuko ngo afite abo Imana yamutumyeho ari nayo mpamvu ari gukoresha umuvuduko mwinshi yiruka ku bantu batandukanye akababwira ibyo Imana yabamutumyeho.
Mariya tuganira nawe yadutangarije ko atari umurwayi ngo ibyo akora ni Imana yabimutumye, uyu mugore nanone abaturage bamuvugaho byinshi bitandukanye aho bamwe batangaza ko bamuzi i Ngozi mu Burundi aha bakavuga ko ngo yarozwe na nyina umubyara ashaka kumutwara umugabo we kuko ngo yari umukire.

Hari n’abandi bavuga ko ngo yafatiwe mu butayu n’indwara yo mu mutwe ubwo yajyaga gusenga atitunganyije, gusa iyo ureba uyu mudamu kimwe nuko abaturage bamuvuga ubona ko agira isuku nyinshi haba ku mubiri we ndetse no ku myenda yambaye.
Abantu benshi bibaza imibereho y’uyu mugore ikabayobera kuko nubwo yirirwa yiruka ku bantu ntabasaba ibyo kurya cyangwa amafaranga. Iyo umubajije uko abayeho n’uyu mwana we avuga ko batunzwe na Nyagasani Imana, uyu mugore arara hanze hamwe n’umwana we muto nk’uko bitangazwa n’abaturage.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza kuberako avuga ibintu bizima imana imenya byose izajya imenya umwana ariko ntibibujijweko ubuyobozi bufasha umwana
erega imana ifasha uwifashije
nitwebwe tugombagufasha uwo mwana
mbega ukuntu afite umwana mwiza we. Birababaje rwose mumufashe rwose
Meyor cy ushinzwe imibereho y’abaturage nibite kur’uwo mwana naze barebe katazaba nkabandi
wafotoye mu maso sha?!
Nubwo uwo mugore yaba avuga ubutumwa nibite kubuzima bw’umwana.
Nubwo uwo mugore yaba avuga ubutumwa nibite kubuzima bw’umwana.
uwo mwana wa mariya mwa munyihereye?!!
Nyumvirape Ahontabuyobozi buhaba??kandi Imodoka nizimugongana nuwomwana urasanga bari bushake Imodoka yo kujya kumushyingura Iburundi MANA we tabara uyu Mubyeyi??.