Rusizi: Batangiye kwiyamamariza imyanya y’abajyanama beguye
Nyuma y’aho abayobozi ba karere ka Rusizi bungirije, ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguye ku mirimo ya Leta bari bashinzwe, tariki 20/01/2013, abakandida batandukanye bitabiriye kwiyamamariza kuzahatanira iyo myanya.
Muri aba bakandida harimo abagabo 10 n’abagore 5, bakaba basabwe kwiyamamaza ku giti cyabo nta gusebanya; nk’uko babisabwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke Mutabaruka, Mutabaruka Sylvestre.
Kwiyamamaza byatangiranye no kuri uyu wa 21 Mutarama kuzageza mu matariki ya 31 Mutarama. Amatora yo kuzuza jyanama rusange ni tariki 03/02/2014, naho aya komite nyobozi azatorwamo abayobozi b’ungirije b’aka karere ka Rusizi azaba tariki ya 06/02/2014.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Habyarimana Marcel; hamwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nirere Fracoise; beguye bari bahagarariye imirenge ya Nkombo na Nyakarenzo.
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yasabye abajyanama rusange kuzitabira aya matora kuzatora abajyanama bazabahagararira muri jyanama y’akarere bamaze kumva neza ibyo bazabagezaho atari ugupfa gutora gusa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|