Rusizi: Batangiye gusesengura amasezerano hagati ya Police n’uturere tw’intara y’uburengerazuba

Mu karere ka Rusizi niho hatangirijwe igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’uturere tw’intara y’uburengerazuba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano bagiranye na Police y’igihugu hagamijwe kubungabunga umutekano w’igihugu muri rusanga n’abagituye.

Nyuma yo kunzeguruka uturere 7 tugize intara y’uburengerazuba hazatagwa amanota kuri buri karere bityo akazaba aka mbere mu kubungabunga umutekano ku rwego rw’intara kakazahembwa imodoka n’ubuyobozi bukuru bwa police y’igihugu nkuko byatangajwe n’intumwa zo ku rwego rw’intara ziri gukurikirana icyo gikorwa.

Muri iki gikorwa cyatangiye tariki 13/05/2014, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagaragarije intumwa zivuye ku rwego rw’intara uko bagerageje kubahiriza amasezerano bagiranye na Police y’igihugu aho bagaragaje uburyo bakoresha bakumira ibyaha bitaraba.

Abayobozi mu karere ka Rusizi bagaragaje udushya bagezeho mu kurinda umutekano.
Abayobozi mu karere ka Rusizi bagaragaje udushya bagezeho mu kurinda umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyinana Osacar, yavuze ko bataragirana aya masezerano na Police ngo imikorere itari imeze neza cyane ibyo bikaba byaratumye ibyaha bigenda bigabanuka.

Bimwe mu bikorwa byibanzweho cyane mu gucunga umutekano w’igihugu harimo gufata abantu bashakaga guhungabanya umutekano baturutse mu murenge wa Nzahaha bagafatwa ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zumutekano.

Hari kandi gukumira indi bintu ibyo ari byo byose bahungabanya umutekano cyane cyane ubukene, gusubiza mu buzima busanzwe abana b’inzererezi, kubumbira abakora umwuga w’uburaya mu mashyirahamwe hagamije kububakira ubushobozi kugirango bave mu buraya n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'uburengerazuba avuga ibyibandwaho mu gutanga amanota.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba avuga ibyibandwaho mu gutanga amanota.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko bimwe mu bikorwa byibandwaho ari ugukumira ibyaha bitaraba, gutanga amakuru ku gihe, kurwanya ubukene mu baturage, guhuza imbaraga z’Abanyarwanda biyubakamo ubushobozi bwo kwigira kugirango bihaze muri byose n’ibindi.

Abafatanyabikorwa barimo Habyarimana Gilbert mu kubungabunga umutekano no gukumira ibishobora kuwuhungabanya bitaraba mu karere ka Rusizi bagaragaje bimwe mu bikorwa bakora hagamijwe kugera ku mutekano urambye birimo kubaka ibikuta mu mujyi wa Kamembe aho abajura babuzaga abaturage umutekano bameneraga bahunga, kwigisha abana b’inzererezi bataye amashuri imyuga n’ibindi.

Umuyobozi wa Police ku rwego rw'intara y'uburengerazuba ACP yemeza ko umutekano wifashe neza muri rusange.
Umuyobozi wa Police ku rwego rw’intara y’uburengerazuba ACP yemeza ko umutekano wifashe neza muri rusange.

Umuyobozi wa police mu ntara y’uburengerazuba, ACP Gilbert Gumira, avuga ko umutekano mu ntara y’uburengerazuba muri rusange w’ifashe neza aho yanasabye abatuye muri aka karere gukomeza kuwubungabunga mu mpande zose dore ko ugizwe na byinshi birimo kwihaza mu biribwa, kurwanya abashaka kuwuhungabanya bagaragazwa, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka