Rusizi: Batangiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka 4,685 bari bamaze igihe kirekire bategereje

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, tariki 17 Ukuboza 2021 yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo guha abaturage ibyangombwa by’ubutubaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze imyaka myinshi babisaba.

Muzehe Kiyana ni we wa mbere wahawe icyangombwa
Muzehe Kiyana ni we wa mbere wahawe icyangombwa

Kuva Leta yatangira gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu mu myaka hafi 10 ishize, hari ibihumbi by’abaturage bo mu tugari twa Nyange, Pera na Ryankana mu kibaya cya Bugarama bari batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko bwari bwariswe ubwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubera impamvu zirimo ko hari ubwiswe igishanga ndetse ngo no kuba barabuhawe ngo babuhinge ari ubwa Leta.

Ku rundi ruhande, abaturage bo bakavuga ko ubu butaka babuhawe ku gihe cy’abakoloni b’Ababiligi, harimo ubwo bagombaga guhinga n’ubwo bagombaga guturaho, bakaba batumvaga uko mu kwandika ubutaka bwaje kwitwa ubwa MINAGRI dore ko hari bamwe muri bagenzi babo bahatujwe nyuma bo babonye ibyangombwa.

Nyuma y’imyaka myinshi basaba Leta kubasubiza uburenganzira busesuye ku butaka bwabo, ku wa 17 Ukuboza 2021, Leta yatangiye kubaha ibyangombwa bya burundu.

Muri rusange ubutaka burebwa n’iki kibazo ni imirima ikorerwaho ubuhinzi igera ku 2,907 n’imirima 1,778 yo ituwemo, yose hamwe ikaba ari imirima igera ku 4,685 ba nyirayo basabiraga ibyangombwa.

Ashyikiriza abaturage ba mbere ibyangombwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Perezida wa Repubulika ubwe.

Minisitiri Gatabazi yabasabye gutuza bakabyaza umusaruro ubutaka bwabo ubwo babonye ibyangombwa bya burundu.

Yagize ati "Ubu noneho ubutaka bubaye ubwanyu bya burundu kuko muhawe ibyangombwa by’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire kimwe n’abandi, turabasaba gutuza noneho mugatangira imishinga yo kwiteza imbere." 

Minisitiri Gatabazi
Minisitiri Gatabazi

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka Mme Esperance Mukamana na we wari muri uyu muhango yijeje abaturage ko mu gihe kitarenze iminsi 30 abaturage bafite ubutaka butarimo amakimbirane bose bazaba babonye ibyangombwa, kandi ko abafite udupapuro twatangwaga igihe cyo kubarura ubutaka nta kindi kiguzi bazacibwa.

Abaturage ubu noneho bagaruye icyizere ko bagiye guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nyuma y’imyaka myinshi babisaba, bashimiye cyane Perezida wa Repubulika wabakemuriye ikibazo, bati "Aduhaye Noheli nziza n’Ubunani. Uyu ni umunsi n’abana bacu bakwiye kuziga mu mateka kuko Perezida wacu adukoreye ibyo abamubanjirije bose batadukoreye."

Umusaza Kiyana Jean Chrisostome wabaye uwa mbere wahawe icyangombwa cy’ubutaka ati "Nshimiye ubuyobozi bw’Igihugu dufite muri kino gihe, ndanezerewe cyane. Nari meze nk’aho ntari umunyarwanda kubera icyangombwa cy’ubutaka ntari mfite ariko uyu munsi nejejwe n’uko ari njye wa mbere ubonye icyangombwa cy’ubutaka hano mu Bugarama."

Aba baturage bavuga ko ibi byangombwa bigiye kubongerera iterambere kuko ubutaka bwabo n’ubwo bari babutuyeho banabuhinga ariko batashoboraga kujya muri Banki ngo babe babugwatiriza bahabwe inguzanyo zo kwiteza imbere ariko ngo ubu bagiye kugana za banki bafate inguzanyo bakore biteze imbere.

Hashyizweho itsinda rihuriweho n’Inzego z’Ibanze, inzego z’Umutekano, n’Ikigo cy’Ubutaka rizakurikirana iki gikorwa kugera kirangiye.

Banasuye imwe mu mirima abaturage basabira ibyangombwa
Banasuye imwe mu mirima abaturage basabira ibyangombwa
Umusaza Victoire Byubusa utarumvaga impamvu batandikwaho ubutaka bahawe mu gihe cy'abakoloni ubu arashima Perezida wa Repubulika
Umusaza Victoire Byubusa utarumvaga impamvu batandikwaho ubutaka bahawe mu gihe cy’abakoloni ubu arashima Perezida wa Repubulika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka