Rusizi: Basobanuye impamvu ubwato bahawe na Perezida Kagame bwatinze gukora

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko ubwato bahawe na Perezida Paul Kagame bwatinze gukoreshwa, kubera igerageza no kugenzura ubuziranenge bwabwo.

Ubu bwato bwongeye gukoreshwa
Ubu bwato bwongeye gukoreshwa

Ubwato bwatanzwe mu kwezi k’Ukwakira 2020 bwari ubwo gufasha mu ngendo abatuye ku kirwa cya Nkombo mu guhahirana n’abagituriye, nyuma bwagize ikibazo cya moteri bugahagarika ingendo.

Meya Kibiriga avuga ko ubwato bakiriye bwatinze gukoreshwa kubera bwarimo bukorerwa isuzuma, ariko naho butangiye gukorera ingendo, ngo bukora izihuza Nkombo na Rusizi ndetse na Nkombo-Nyamasheke.

Ati "Ibintu byose bikenera igenzura, twategereje ko impugucye zikora igenzura harebwa ko bwujuje ubuziranenge."

Avuga ku mpamvu ituma butarenga ako gace, asobanura ko ari ubwato buto kandi budapakira cyane, bukaba bufasha abatuye ku Nkombo no mu nkengero zaho.

Mu gihe ubwo bwato bwatanzwe bwasimbuye ubundi bwatanzwe mbere, Dr Kibiriga avuga ko nabwo buzakorerwa ivugururwa bukaba bwabyazwa umusaruro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Sindayiheba Aphrodis, avuga ko ubwato bufasha abatuye ikirwa guhahirana n’abandi baturage.

Ati "Ubwato buradufasha kandi abaturage barabwishimiye kuko n’ibiciro bidahenze, kuva ku Nkombo ugera i Kamembe wishyura amafaranga igihumbi kugenda no kugaruka, naho kujya i Nyamasheke hishyurwa 2000, kandi ababugendamo bakagenda bicaye neza bitandukanye n’abagenda mu bundi bwato butoya."

Sindayiheba avuga ko ubwato abaturage babukoresha buri munsi, kandi barimo gushaka uburyo babushyiramo ikoranabuhanga.

Ati "Ubwato bwahawe abatuye ku Nkombo, ubu barabukoresha, turimo gushaka uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amatike."

Ikirwa cya Nkombo kiba mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, kandi abagituye bakenera guhahirana n’abatuye mu nkengero zacyo, ariyo mpamvu biyambaza ubwato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka