Rusizi: Basabwe kuba maso ku biyita abakomisiyoneri b’ubutaka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira abaturage ko uko umujyi wa Rusizi uzamuka ari na ko abatekamutwe biyongera, cyane ku bashaka serivisi z’ubutaka.

Uumuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba abaturage kwitondera ababashuka
Uumuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba abaturage kwitondera ababashuka

Ni mu gihe bamwe mu batuye muri ako karere bavuga ko bagihamagarwa n’abiyita abakomisiyoneri babashuka ko babafasha kubona izo serivisi.

Nyirahirwa Beatrice ari mu bavuga ko hari abiyitirira abakozi b’akarere bakaka amafaranga abifuza serivisi z’ubutaka batabisobankiwe, babizeza babakemurira ibibazo.

Agira ati ”Abo bakomisiyoneri baba bahari ariko baba bameze nk’abatekamutwe. Hari umuturage bayariye (amafaranga) biyitirira abakozi b’akarere.”

Umuyoboziw’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, yaburiye abaturage ko uko uyu mujyi ukomeza kwiyongera ari nako abashaka indonke bakomeza kwiyongera.

Ati “Abayobozi turahari, turi ababo bagomba kudusanga igihe icyaricyo cyose na serivisi tutabashije kubaha ako kanya tukabasobanurira impamvu nicyo bisaba kugira ngo bayibone.

“Ni ukubatoza ku gira ngo bibonemo ko bagomba kuvugana n’ubuyobozi kuruta uko baca kuwundi muntu udafite aho ahurira na serivisi za Leta.”

Abaturage basaba ko icyumweru cyahariwe serivisi y'ubutaka cyaba kenshi gashoboka
Abaturage basaba ko icyumweru cyahariwe serivisi y’ubutaka cyaba kenshi gashoboka

Muri rusange abatuye aka karere bavuga ko muri serivisi z’ubutaka habayemo impinduka nyinshi nziza ugereranyije na mbere. Icyakora bakavuga ko zirushijeho kunoga, akarere kabo karushaho kubaryohera.

Mukarurangwa Francine Ati “bigomba kugumaho kubera ko mu giturage hari abantu baheranywe n’ibibazo by’ibyangombwa by’ubutaka, bigatuma babandi bagenda bashaka amafaranga bakuriramo kurya abaturage amafaranga.”

Ntiharamenyekana umubare nyawo w’abasaba abaturage amafaranga ngo babafashe kubabonera ibyo bakeneye muri serivisi z’ubutaka, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko hari abari gushakishwa ababyihishe inyuma.

Iyo myanzuro iri mu yafatiwe mu cyumweru cyahariwe ubutaka Akarere ka Rusizi kamazemo iminsi.

Abaturage baje gushaka ibyangombwa by'ubutaka
Abaturage baje gushaka ibyangombwa by’ubutaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka