Rusizi: Barifuza ko umuhanda Mibilizi-Mashesha wakorwa ukongera kuba nyabagendwa

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwari bwijeje abaturage bakoresha umuhanda Mibilizi-Mashesha ko ugomba gusanwa nyuma y’iyangirika ry’igice cyawo kiri mu Murenge wa Gitambi, kuri ubu aba baturage baracyatabaza dore ko ntacyawukozweho kandi bikaba bigaragara ko birenze ubushobozi bw’aba baturage.

Harabura akantu gato ngo uyu muhanda utandukane burundu
Harabura akantu gato ngo uyu muhanda utandukane burundu

Tariki ya 11 Mata 2019, Kigali Today yatangaje inkuru ivuga ku iyangirika ry’uyu muhanda biturutse ku nkangu yari yabangamiye ubuzima bw’abatuye mu Murenge wa Gitambi n’ibindi bice bituranye na wo.

Icyo gihe abaturage bavugaga uburyo bagorwa no kugera aho bivuriza kuko kujya ku bitaro bya Mibilizi uvuye ku kigo nderabuzima cya Mashesha byasabaga gukuba kabiri urugendo rwahakorwaga mbere. Ibyo kandi ni na ko byari bimeze ku bajyana imyaka ku isoko.

Uwitwa Niyigena Daniel agira ati “Kujya i Kamembe mu mujyi, Mibilizi ku bitaro, Nyakarenzo, n’ahandi byatworoheraga, none aka kanya nk’uko nawe ubyirebera ntitworohewe! Turasaba ubuyobozi kutwoherereza imashini ikadukorera uyu muhanda natwe tugasigara dushyiraho amaboko yacu mu muganda.”

Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere bwari bwavuze ko bugiye gusana ibishoboka kugira ngo ubuzima bukomeze. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Euphrem yari yavuze ati “Ntabwo bitwara iminsi myinshi kuko muri iki gitondo navuganye n’umukozi ushinzwe kubaka imihanda ku buryo nk’ejo imirimo yo gukuramo ibitaka byaguyemo izaba yatangiye.”

Aba baturage bavuga ko bagorwa n'ingendo bakoresha amaguru mu gihe mbere bakoreshaga imodoka
Aba baturage bavuga ko bagorwa n’ingendo bakoresha amaguru mu gihe mbere bakoreshaga imodoka

Kuri iyi nshuro nyuma y’ibyumweru bibiri, umunyamakuru wa Kigali Today yongeye kunyura muri uyu muhanda asanga ibyo ubuyobozi bwemeye nta cyakozwe ahubwo umuhanda warushijeho kwangirika.

Abaturage baracyatabaza, nk’uko umwe muri bo witwa Iyamuremye Moise abigaragaza, ati “Ntacyo tutakoze rwose inteko y’abadepite icyuye igihe twayigejejeho iki kibazo cy’uyu muhanda batwizeza ko bazadukorera ubuvugizi ariko ntacyakozwe, yewe n’iyi nteko iriho barabizi kuko baje kwiyamamaza hano turakibabwira ariko aho kugira ngo gikemuke ahubwo birarushaho gusubira inyuma.”

Kuri iyi nshuro icyo umunyamakuru yakoze ni ugusubira ku biro by’akarere kongera kubaza umuyobozi w’akarere icyo batekereza kuri uyu muhanda, umuyobozi w’akarere avuga ko mu cyumweru kimwe uraba watangiye gukorwa.

Ati “Abakozi bacu bagiyeyo, bakora ingengo y’imirimo igomba gukorwa kugira ngo turebe ko hakorwa ubutabazi bwihuse kuri hariya hantu hangiritse cyane ku buryo imodoka ziva Gitambi zijya Bugarama cyangwa iziva Bugarama zijya Gitambi zibasha gutambuka. Ndizera ko iki cyumweru kiza gushira twabonye umurongo.”

Hamwe hatwawe n'inkangu mu gihe ahandi mu muhanda hagaragaramo ibibuye na byo byagiye bigwa mu muhanda bimanuwe n'inkangu
Hamwe hatwawe n’inkangu mu gihe ahandi mu muhanda hagaragaramo ibibuye na byo byagiye bigwa mu muhanda bimanuwe n’inkangu

Nubwo umuyobozi w’akarere avuga ibi ariko, icyizere cyo kuwukora mu buryo burambye kirasa nk’aho nta gihari kuko umuhanda wangiritse bikabije kandi uretse izi nkangu ziwibasiye muri uku kwezi kumwe, abaturage bamaze imyaka myinshi bagaragaza ko ukwiriye gukorwa, ubuyobozi na bwo bukabizeza ko bubirimo ariko ntibikorwe.

Usibye uyu muhanda Mibilizi-Mashesha w’ibilometero bibarirwa muri 20 unanyura mu misozi ihanamye ukeneye gukorwa, i Rusizi hari indi mihanda ikeneye kwitabwaho harimo iyo mu Mujyi wa Rusizi.

Abatuye mu Murenge wa Butare muri ako karere, n’abakoresha umuhanda wa Gihundwe – Nkanka na bo ntibahwema gusaba kuva mu bwigunge baterwa n’imihanda itameze neza bifuza ko itunganywa ikabafasha guhahirana n’abo mu bindi bice.

Inkuru bijyanye:

Rusizi: Inkangu yahagaritse ingendo z’abakoresha umuhanda Mashesha - Mibilizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Kigalitoday. Nagirango nsabe umunyamakuru wanyu waba akorera i Karongi azajye kureba ahantu ku ntindo ihuza Umurenge wa Rubengera na Mukura ya Rutsiro ahitwa i Gihara.
Intindo yahuzaga iyo mirenge yombi cyatwawe n`ibiza kuri 26/5/2018, kugeza uyu munsi ntacyakozwe abaturage turi mu buyobe, nta modoka yemwe na moto kwambuka uwo mugezi wa Ntaruko biragoye. Muzadufashe mutubarize abayobozi. Dore ko budget igiye gutangira vuba aha, badukure mu bwigunge, umuhanda wongere ube nyabagendwa. Murakoze

Murengerantwali Desire yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka