Rusizi - Baribaza igihe abantu bazareka kubita ‘abasigajwe inyuma n’amateka’

Bamwe mu baturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Rusizi baravuga ko batifuza gukomza kwitwa “Abasigajwe inyuma n’amateka kuko ngo babona iri zina rikomeza kubambura agaciro mu bandi bagahora basuzuguritse.

Ngo barambiwe no guhora bitwa amazina batishimira
Ngo barambiwe no guhora bitwa amazina batishimira

Aba baturage bavuga ko babanje kwishimira ko izina ry’abatwa bitwaga ubu ryavuyeho ndetse ko n’uhirahiye kubiyenzaho akarivuga bumva bamushyikiriza inzego zibishinzwe.

Mukabayizere Esther ati ”iry’Abatwa ryashyizweho iherezo n’ubwo barivuga ariko babikora biherereye ariko hagize urivuga numva nuguhita mwegereza umuyobozi... agatinyuka ati dore umutwa? byanditse he ese? bindiho?”

N’ubwo batacyitwa abatwa ariko, n’ubundi ngo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda kuko n’ubundi kwitwa nanone abasigajwe inyuma n’amateka ngo ntaho bitaniye, ngo naryo ngo rirabasebya.

Mukarukaka Agnes ati ”ubundi gusigazwa inyuma n’amateka bivuga iki? Bidutera ipfunwe... uzi gutambuka ku muhanda ati dore uwasigajwe inyuma n’amateka?”

Bavuga ko bamaze kuvumbura ko hari abitwikira izina ryabo bakajya kurihahisha.

Sinumvayabo Garan ati ”Hari abaza kutuganiriza tugasanga ibyifuzo tumuhaye n’ibitekerezo hari inyungu ze abifitemo, niba ari umushinga ategura ku giti cye ukaba wacishwa muri iyo turufu tukanamutegereza ngo azagaruka tugaheba ni benshi baza aho dutuye ibivuzwe ntibikorwe.”

Umushumba wa Diocese ya Gikongoro na Cyangugu Musenyeri hakizimana Celestin na we avuga ko kwitwa aya mazina kuri aba banyarwanda bishobora kubagiraho ingaruka cyane cyane ku mishinga kiliziya iba yabateguriye.

Ati ”iyo ugiye gukora umushinga uravuga uti uyu mushinga ureba abasaza n’abakecuru cyangwa abana ariko kuri aba, ni ikibazo gihari kigomba kubonerwa igisubizo bakitwa izina bihitiyemo ritabatera ipfunywe kugira ngo tubakure mu cyiciro barimo tubajyane mukindi.”

Umushumba wa Diocese ya Gikongoro na Cyangugu Musenyeri hakizimana Celestin avuga ko bakwiye kwitwa izina bashaka bumva ritabateye ipfunywe
Umushumba wa Diocese ya Gikongoro na Cyangugu Musenyeri hakizimana Celestin avuga ko bakwiye kwitwa izina bashaka bumva ritabateye ipfunywe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi Mushimiyimana Euphrem avuga ko ababyumva nabi ari bo babigira ikibazo.

Ati ”iyo gahunda ijyaho yaratekerejwe abantu bose bagiye babuzwa uburenganzira bagasigazwa inyuma abo bose bararebwa. Ahubwo ni uko abantu bashobora kubyumva nabi bakabifata ko ari izina rigiye kwitirirwa itsinda ry’abantu ibyo sibyo ndetse n’abafite iyo myumvire bayihindura rireba abantu bose bagiye babuzwa uburenganzira.”

nyuma y’ibisobanuro by’uyu muyobozi bamwe bagaragaje ukutanyurwa.
Simparikubwabo Augustin ati” nonese ntibizashira bizaguma gutyo turi abasigajwe inyuma n’amateka kugera ku iherezo ryacu? Dukeneye ko ayo mazina batwita ashyirwaho iherezo tukitwa abanyarwanda kimwe n’abandi.”

Aba banyarwanda bavuga ko benshi muri bo bagiye baguma mubukene kubera kwitwa bene ayo mazina yanafatwaga nk’igitutsi. Bavuga ko amazina nk’ Abatwa; abasangwabutaka; abasigajwe inyuma n’amateka; ababumbyi; abayovu n’andi bahabwaga kubera umwuga wo kubumba inkono yabatesheje agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka