Rusizi: Baracyasiragira kubera abayobozi badashyiraho ibiranga aho bakorera

Hari abaturage bo mu Karere ka Rusizi bagisiragira mu biro by’ubuyobozi, bitewe n’uko aho baka serivisi hataba hari ibirango bihagaragaza.

Ab baturage bavuga ko iyo bagiye gusaba serivisi runaka ku mukozi babura ikibayobora, kuko bu biro bakoreramo ntakiranga. Bavuga ko mbere byabanje gukoreshwa ariko ubu bisigaye bibarizwa hacye cyane.

Hafi y'ibiro byose nta birango by'abayakoramo wabona.
Hafi y’ibiro byose nta birango by’abayakoramo wabona.

Ngendahayo Michel umwe muri aba baturage Kigali Today yasanze ku biro by’akarere yayobew aho uwo abaza aherereye, avuga ko yahamaze umwanya munini ashakisha umuyobozi yamubuze.

Agira ati “Naherutse barashyizeho itegeko ku bakozi bose ko bagomba kugira ibiranga aho bakorera byahindutse ryari?

Maze kugera ku miryango ine yose ngasanga nta gipapuro na kimwe kiri ku rugi kandi nigeze kwitabira inama bagaragaza ku mashusho ko biri mu mihigo ariko ubu ntibikora.”

N'ahp byari biri ubu ahenshi byamaze kuvaho.
N’ahp byari biri ubu ahenshi byamaze kuvaho.

Avuga ko biramutse byubahirijwe hakanajyaho nimero za telefoni byabafasha kudatakaza igihe kinini, byaba na ngombwa bakamuhamagara mu gihe batamubona, aho kugira ngo bakomeze bategereze batazi igihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Mushimiyimana Ephrem, avuga ko bagiye kongera kubisubiraho biatinze, kuko nawe azi akamaro bifitiye abaturage.

Ati “Tubatubereyeho kubahiriza amabwiriza duhabwa nurwego rudushinzwe kandi nibyo ni na serivisi nziza, ariko hari igihe igipapuro gisaza n’ushinzwe kubikurikirana ntiyibuke gusubizaho ikindi ariko ndasaba abakozi kugira ngo babisubizeho ni ikibazo cyoroshye.”

Aho bakirira abaturage ntabiharanga nta n'umukozi ushinzwe kubakira uhaba.
Aho bakirira abaturage ntabiharanga nta n’umukozi ushinzwe kubakira uhaba.

Mu ibyumba 55 kigali today yabashije kubona bikorerwamo n’akarere ka Rusizi, 17 nibyo bifite ibibiranga. Ariko n’aho usanga ibyo bipapuro ahenshi biba byanditse mu ndimi batumva, abaturage bakifuza ko byajya byandikwa mu Kinyarwanda.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) niyo yatangije iki gikorwa isaba ko buri mukozi wa Leta ku bw’umwihariko abakorera mu biro by’uturere n’imirenge bashyira amafoto yabo, amazina na Telefoni ku miryango y’ibiro bakoreramo kugira ngo byorohereze ababagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka