Rusizi: Bambuwe uburenganzira ku butaka bwabo banimwa ingurane ngo bishakire aho berekera

Abaturage bo mu midugudu ya Gitinda, Mucyamo na Badura mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hashize imyaka 13 barabujijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira icyo bakorera ku butaka bwabo buherereye mu nkengero z’Ikibuga cy’indege cya Kamembe.

Amazu babamo yazahajwe no gusaza bangirwa kuyasana
Amazu babamo yazahajwe no gusaza bangirwa kuyasana

Ibyo kandi ngo birabahangayikisha cyane kuko inzu batuyemo babujijwe kuzisana cyangwa se ngo babe bakubaka bundi bushya, ibyo rero ngo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Inzu abo baturage batuyemo bigaragara ko zishaje cyane, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko zishobora kubagwaho bitewe n’uko zishaje, aho zimwe zashegeshwe n’imitingito ikomeye yagiye yibasira ako karere mu bihe bitandukanye.

Ikibazo gikomeye kandi kibabaza abo baturage si uko bananiwe gusana cyangwa kubaka inzu zigezweho nk’abandi, ahubwo ngo bazitiwe n’ubuyobozi bwababujije kugira icyo bakora kuri ubwo butaka bababwira ko bagiye kubaha ingurane ariko umwaka urahita undi ugahita ntacyo bababwira.

Ntibabuze ubushobozi bow gusana ngo bimwe uburenganzira
Ntibabuze ubushobozi bow gusana ngo bimwe uburenganzira

Ngiruwonsaga Esai ati” Hano harimo abantu bafite ubushobozi bwo kuba bakwiyubakira amazu ajyanye n’igihe, niba badashaka kuduha ingurane ngo twimuke nibaduhe ibyangombwa twubake tuve mu manegeka.”

Abo baturage bavuga ko gushyira ubutaka bwabo mu gice cyagenewe kwagurirwamo imbago z’ikibuga cy’indege, ari cyo cyatumye babuzwa kugira ibyo bakorera kuri ubwo butaka kandi bukiri ubwabo.

Ngo hakozwe n’igenagaciro ku mitungo yabo inshuro nyinshi kugira ngo bimurwe, ariko ibyo bigahera mu mpapuro gusa, ngo iriheruka ryabaye muri 2003.

Havugimana Eric ati” Baje kutubarira muri 2003, batujyana ku kibuga dusinyira amafaranga, ariko biza kurangira amasezerano y’ubugure arangiye. Twandikiye Minisitiri w’ibikorwaremezo i Kigali kugeza magingo aya twicaye nta gisubizo tugira.”

Nyirabizimana Mariya yungamo ati” Kuduha amafaranga byaranze kuduha uburenganzira ku masambu yacu nabyo biranga twarashobewe.”

Aba baturage bababazwa no kwimwa uburenganzira ku butaka bafitiye ibyangombwa
Aba baturage bababazwa no kwimwa uburenganzira ku butaka bafitiye ibyangombwa

Uwanyirigira Jeannette na we uri mu bafite ikibazo agira ati” Hari umuntu uza akabona hari ibibanza byiza byo kugura nyuma akamenya ko turi mu mbago z’ikibuga ashobora gutanga amafaranga ye bikazarangira ahombye akigendera.

Iwacu mu minota 10 uba ugeze kuri kaburimbo ariko nta moto yahagera nta modoka, mbese ni ibibazo turi mu bwigunge.”

Nubwo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem adatanga igihe nyacyo icyo kibazo kizakemukira yizeza abo baturage ko kigiye kuvugutirwa umuti.

Ati” Imbago z’ikibuga cy’indege twavuganaga n’ikigo kibishinzwe batubwira ko bagiye kuzisubiramo kuko mbere bari bafashe ahantu hanini. Nibamara kugaragaza aho bakeneye ibyangombwa by’ubutaka bw’abaturage tuzabihindura kugira ngo bamenye ko aha hantu bafite uburenganzira bwo kuhakoresha.

Aho bazahitamo kwagurira ikibuka cy’ indexed twumvikanye ko abahatuye bagomba guhita babishyura imitungo yabo ku girango bamenye ikindi bakora.”

Mu gihe ubuyobozi bukiri muri izo gahunda; abaturage basaba ko nibura bwabareka buri wese agasana uko ubushobozi bwe bungana abafite ubushobozi nabo bagahabwa uburenganzira bwo kubaka.

Ubu busabe ngo bishoboka babuhabwa bidatinze, ngo kuko bitabaye ibyo amazu barimo ubu ashobora kuzabagwira, mu gihe haramuka habaye undi mutingito, ngo dore ko aka gace gakunze kwibasirwa n’imitingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birakabije ibyo nuguhotera abantu , abo baturage bitoremo komite bandikire ministire w’intebe bakopiye Kaboneka. Ubundi barebe uko bigenda

BOB yanditse ku itariki ya: 18-09-2018  →  Musubize

ikibazo cyubutaka Rusizi ntikiri muli Kamembe gusa kiri no muli Gihundwe bifatanye ibibazo by ubutaka hariya bigomba kuba bigafite ababikurikirana cyangwa badakora,ibyo bashinzwe,bafashe ubutaka hafi yabwose,babwita aho gutura"nahadashobora,guturwa uko aho baciye imihanda ntihagabanijwe ubuso,hari hafite bivuze gusorerera aho gutura kandi uhahinga,bivuze gusorerera naho umuhanda watwaye!kubera ibyo usanga umuntu alimo amadeni yubukode,butaribwo,niba badashaka kuzatwara,ibyabaturage ngo balimo,amadeni nibisubirwe mo aho gutura na hahingwa nahanyuze iyo mihanda bikosorwe ufite ikibanza,agituramo ahasigaye,akahahinga singombwa ngo hose ahubake hari abatunzwe, naho bahinga,bakabarirwa umusoro urenze ibyo ahasarura, bahita,aho gutura

gakuba yanditse ku itariki ya: 18-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka