Rusizi: Bamaze iminsi ibiri ku biro by’umurenge barabuze uko berekeza iwabo
Abagore babiri n’abana bane bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko nyuma yo kuva muri RDC babuze amikoro yo kubageza aho bakomoka.
Muhoza Vestine avuga ko amaze imyaka 20 muri RDC yarabuze uko ataha kubera ibibazo bitandukanye yagiraga birimo gucibwa intege na bagenzi be kimwe n’ubushobozi buke, dore ko ngo umugabo we yaguye mu ntambara zo muri RDC.

Kigali today yabajije aba bagore impamvu bataciye mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ngo bacyurwe nk’izindi mpunzi, bavuga ko UNHCR ikorera muri Congo yabanze ngo ni abakongomani ari nayo mpamvu abakozi bakora ku mupaka wa RDC ngo babuze uko babagira babazanira abakora ku mupaka w’u Rwanda kuko babonaga ari abanyarwanda.
Nyuma yo kubashyikiriza u Rwanda aba badamu bagejejwe ku murenge wa Kamembe aho bamaze iminsi ibiri n’abana babo cyakora ngo barahagorewe kuko batari kubona ibyo bafungura ngo bahage hamwe n’abana babo.
Ubwo baganiraga n’itangazamakuru mu ma saa sita zo ku wa 26/12/2014, bavuze ko baheruka kurya amandazi 5 bahawe n’Umurenge wa Kamembe. Kuryama kwabo nabyo ngo ni ingorabahizi kuko barara kuri sima hamwe n’abana babo dore ko nta kandi kantu bafite kuko ngo bambuwe utwabo n’abakongomani.
Kugeza ubu aba bagore ngo bategereje icyo umurenge uzababwira kuko umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe yababwiye ko bagomba gutegereza ibyabo bigasobanuka bagashakirwa n’amatiki abageza aho bakomoka mu cyahoze ari Komini Rwamatamu ku Kibuye, ubu akaba ari mu Karere ka Karongi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu gitifu wa Kamembe nta mpuhwe agirira abo bana n’abo bagore?
Ndi umunyarwanda bishatse kuvuga kugira umuco ufasha abatishoboye.
Meya wa Rusizi tabara vuba kandi uwo gitifu umukosore by’intangarugero, niyanga umweguze.
ariko nkuyu murenge ? amandazi atanu !