Rusizi: Bagiye muri congo batishimye none bagarutse banezerewe
Aba banyarwanda bagera kuri 76 bavuye mu buhungiro muri Congo batangaza ko bari bamaze iminsi myinshi mu buzima bwo kubabara, kubera ko ngo batisanzuraga mu gihugu cyabandi ariko kuri ubu ibyishimo bikaba ari byose nyuma yo kugaruka mu rwababyaye.
Batangaza ko bagiye muri Congo bahunga intambara, aho bageze mu buhungiro bagahangayika cyane ariko ubu bagarutse banezerewe, kubera ko basanze igihugu cyabo gitembamo amahoro.

Aba banyarwanda batahutse nta mugabo numwe barikumwe , icyakora abagore babo barimo Nirere Rachel avuga ko abagabo babo basigaye muri congo ariko ngo babatumye mu Rwanda gutata uko igihugu kimeze babasaba ko nibasanga ntakibazo gihari ngo bazabamenyesha nabo bakabona gutahuka.
Kuba aba barafashe ingamba zo gutahuka ngo ni uko bari bari gutotezwa n’Abacongomani, ku buryo bukabije kugeza aho ngo babateraga bakabambura ibyo batunze n’imirima yabo bakayisahura.
Niyonsaba Jeanne avuga ko ngo bahoraga bumva ishyari ryo kugaruka mugihugu cyabo, kuko ngo bumvaga imishinga abandi bagore bagenzi babo bagezeho nagaciro bahawe bikabababaza cyane.
Kuba bageze mu gihugu cyabo cy’amavuko bavuga ko babyishimiye kuko ngo basanze ibyo babwibwaga bishingiye kubihuha ntagaciro bakwiye kubiha. Bemeza ko bagiye guhamagara abagabo babo bwangu, kugira ngo kwihesha agaciro bitesheje babungabunga mu mashyamba ya Congo.
Aba banyarwanda bifurije bagenzi babo bakiri muri Congo baba abagore n’abagabo gufata ingamba zo gutahuka bakava mugihugu kitabahesha agaciro, kuko ngo basanze iwabo buri wese yishyira akizana bitandukanye naho babaga muri congo kuko ngo bari barambiwe no guhora batotezwa mu mahanga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega mu Rwanda ni amahoro ahubwo bakoreshe uburyo bushoboka bamennyeshe abagabo basize mu mashyamba nabo bamenya ibyiza by’iwacu kuko uko bigaragara hari abashaka gutaha bakabuzwa n’abagenzi babo bababeshya ko mu Rwanda ibintu byacika.