Rusizi: Bafatiwe mu nkambi ya Nyagatare bigize impunzi
Abantu 18 barimo abagore batanu n’abana 13 bafatiwe mu nkambi ya Nyagatare biyita impunzi. Abagore bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe abana babo bavuga Igiswahiri bavuga ko bashakanye n’Abakongomani ariko abagabo babo baza gupfa niko kwgira inama yo gutahuka, nk’uko babitangarije Kigali Today, kuwa Kane tariki 17/05/2013.
Igiteye amayobera ni uko bari bafite amarangamuntu yo muri Congo kandi biyita impunzi. Ikindi kandi n’ubwo bavuga ko ari impunzi ntibanyuze mu nzira zikwiye ari nayo mpamvu batakiriwe, nkuko umuyobozi w’iyi nkambi, Anastase Munyemana, yabitangaje.

Mu gihe iby’aba bagore bikomeje kuba amayobera, hari hashize iminsi hagenda hafatirwa abantu batahuka bakongera bagasubira muri Congo. Bigakekwa ko bashobora kuba bashyira amakuru umutwe wa FDLR ku Rwanda.
Abenshi muri bo baba bafite inyungu zitandukanye muri iyi nkabi, aho bahabwa ibintu bifite agaciro bikubiye mu nkunga y’ibiryo nibindi bikoresho.
Gusa ntawakwemeza ko aribyo baba bashaka gusa, nk’uko bitangazwa n’umukuru w’inkambi kuko ngo hari abatahuka mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma yigihe gito bakongera bagafatirwa muri congo
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|