Rusizi: Bacitse imirimo nsimburagifungo bavuga ko bashaje
Abakora imirimo nsimburagifungo basaga 250 mu karere ka Rusizi barayicitse nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca, abenshi mu bafashwe bavuga ko ngo bashaje bityo ngo bakaba batagifite imbaraga zihagije zo kwirirwa muri iyo mirimo.
Umuhuzabikorwa w’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro(TIG), Bizimana Faustin, atangaza ko hashize iminsi itari mike abakora iyo mirimo badashaka gushyira mu bikorwa igihano bakatiwe n’inkiko zitandukanye ibi kandi ngo bigaragaza ko aba bakora iyo mirimo badaha agaciro imbabazi bagiriwe.
Bizimana akomeza kuvuga ko imbabazi aba bakora iyi mirimo bagiriwe zidahuye n’ibyaha bakoze bityo akaba atumva impamvu bakomeza gucika iyo mirimo gusa we ngo abona ntaho bitaniye no gupfobya Jenoside kuko ngo imbabazi basabye hari abo zitavuye ku mutima.
Bizimana Faustin avuga ko zimwe mu ngamba zafashwe hariho gahunda yo kongera kwegeranya urutonde rw’abacitse iyo mirimo nsimburagifungo kugirango bongere bashyikirizwe inkiko gusa nanone ngo igikuru ni uko bakiri gusabwa kugaruka bakarangiza ibihano.
Bizimana avuga ko iki kibazo bagerageje kugikemura mu minsi yashize ariko ngo uko iminsi igenda ni na ko aba bakora imirimo nsimburagifungo bagenda bakomeza gucika ndetse ngo hakabonekamo n’abandi baca bagenzi babo intege bakababuza gukora kuko ngo abayiretse nta ngaruka babigizemo.
Ntabwo twabashije kubona bamwe muri aba bacitse kugirango tubabaze impamvu badashaka gukora iyi mirimo ariko turacyabashakisha, gusa ngo n’abatanga impamvu zitandukanye ngo ntaho zishingiye kuko ngo nta byemezo babifitiye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|