Rusizi: Babiri bafashwe biyitirira inzego z’umutekano

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bariya basore bafatiwe mu Murenge wa Gashonga mu tugari twa Muti na Buhoko, bafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage.

Ati “Abaturage bahamagaye abapolisi bababwira ko hari abantu barimo kugenda bakingisha abacuruzi bababwira ko bakora mu nzego z’umutekano. Rugwabiza yiyitaga umwe mu bakora muri DASSO na ho Kwizera Fabrice yiyitaga umupolisi (uyu yari afite ingufuri akagenda akinga). Byaje kugeraho abaturage babona Rugwabiza baramumenya kuko asanzwe atuye muri ako kagari, nyuma haje umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze abasaba ibyangombwa barabibura”.

CIP Karekezi akomeza avuga ko abaturage bamaze gutahura bariya bantu bahise bahamagara Polisi iraza isanga babafashe ihita ibajyana. Bafashwe nta muntu barambura amafaranga ariko bari bamaze gukingisha amaduka y’abantu batandatu bababwira ko babakingurira bamaze kwishyura amafaranga, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko atari ubwa mbere bariya basore bakoze bene biriya bikorwa kuko tariki ya 30 Kamena 2021, bari babikoze mu isanteri ya Vubiro ihuriramo utugari twa Buhokoro na Muti twose two mu Murenge wa Gashonga. Aha ho hari n’abaturage bambuye amafaranga umwe bamuciye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 undi bamuca ibihumbi 2 bababwira ko nibatayabaha babafungisha amapingu.

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kuba maso bakirinda ababashuka biyitirira inzego z’umutekano, ariko nabo abasaba kutabaha icyuho bakajya bubahiriza amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo cya Covid-19.

Ati “Abakora mu nzego z’umutekano bagira ibibaranga, iyo atari umwambaro w’akazi baba bafite amakarita. Turakangurira abaturage kuba maso ntihagire ubambura yiyitiriye inzego, ariko na none abaturage turabakangurira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bariya basore bitwaje ko babonye barengeje amasaha yo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi no kuba bageze mu ngo zabo”.

Yakomeje yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abantu babonye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 aho guhita biyitirira inzego z’umutekano kugira ngo babone uko bambura abaturage, akaba yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bariya basore bagafatwa hakiri kare.

Bakimara gufatwa Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gashonga.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abacururuzi bali bafunguye saa moya zirenga !!ubwabo ntibumva inzego zibanze nazo zifite ikibazo

lg yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka