Rusizi: Ba gitifu baravugwaho gutekinika raporo

Itsinda ry’ abajyanama b’ubuzima ryashyizweho n’akarere ngo rigaragaze ukuri ku mibare iva mu mirenge ku bibazo bibangamiye abaturage ryagaragaje ko hari imirenge yagiye itanga imibare igaragaza ko ibi bibazo byarangiye cyangwa bigeze kure nyamara atari ko bimeze.

Ba gitifu bavuga ko ibya raporo zihabanye n'ukuri ari uburangare butuma batanga ibyo batagenzure ukuri kwabyo
Ba gitifu bavuga ko ibya raporo zihabanye n’ukuri ari uburangare butuma batanga ibyo batagenzure ukuri kwabyo

Muri gahunda igamije kurandura ibibazo bibangamiye abaturage, yerekanye ko hakiri abaturage 315 bakirwaye amavunja mu gihe raporo zavugaga ko nta n’umwe ukiyafite, gusa ngo benshi muri aba biganjemo abarwaye indwara zo mumutwe.

Byaragaye kandi ko imiryango ibana n’amatungo ikiri 2952 mu gihe imirenge yari yatanze raporo ko hasigaye 415 yonyine. Ubwiherero butujuje ibisabwa raporo zavuguga ko hasigaye 55 nyamara itsinda rigaragaza ko hasigaye 3612 harimo igera kuri 178 igomba gusenywa ikubakwa bundi bushya.

Ku bijyanye n’ ingo zitari zifite ubwiherero namba inzego z’ibanze zatanze paporo ko 1348 yari ihari yubatswe yose, ubugenzuzi bugaragaza ingo hakiri 1011 zitabufite.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi yihanangiriza bamwe muri ba gitifu batanga raporo zitari ukuri
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanangiriza bamwe muri ba gitifu batanga raporo zitari ukuri

Hategekimana Claver uyobora umurenge wa Nyakarenzo avuga ko ibi biterwa no guhabwa za raporo n’abo bakuriye ntibazisuzume, bigatuma nabo batanga raporo zirimo amakosa. Agira ati: “usanga icyo kibazo cyo kubeshya amaraporo ahanini giturura kuri za nzego zitanga raporo maze abazihawe ntirusubire inyuma ngo bagenzure niba ibyo bahawe ari ukuri.”

Vincent de Paul Nsengiyumva uyobora umurenge wa Kamembe yungamo ati: ”Nibyo koko hari ibyo tuba twaragiye dutanga abantu batagenzuye neza.”
kayumba Ephrem, umuyobozi w’akarere ka Rusizi, avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa akwiye kugera ku muturage ubwe akareba uko abayeho aho kubibwirwa.

Ati:”Gitifu agomba kwitegereza akareba imibereho y’abaturage ayoboye... akareba niba koko batakirarana n’amatungo n’ibindi. Hari byinshi bakoze ariko hari n’ibindi bisigaye bagomba gukora kandi bikarangira.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo cya raporo zihabanye n’ukuri kigomba gucika kandi mumaguru mashya, haherewe mu gukora k’uburyo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barushaho kwegera abo bayoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka