Rusizi: Ambasaderi w’Amerika arashima intera igezweho mu gukumira SIDA

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 25/07/2012, yasuye ibikorwa by’umushinga FHI Raods 360 mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kumenya niba koko inkunga uhabwa ikoreshwa ibyo yagenewe.

Mu byo Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda yishimiye, bimaze gukorwa mu karere ka Rusizi, ni igikorwa cyo kugabanya no gukumira ikwirakwiza ry’ubwandu bw’akagokoko gatera SIDA, nk’uko biri muri gahunda ya Leta aho mu gihe kiri imbere, ubwandu bushya butagomba kurenga 1.5% mu gihe ubu buri kuri 3% mu gihugu hose.

Hari kandi gufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA gukomeza kubaho bafashwa mu mishinga iciriritse, hakiyongeraho inyubako yahawe ikigo nderabuzima cya Gihundwe ifasha mu gukurikirana abagore banduye kubyara abana bazima, no gusuzuma no gutanga imiti ku cyorezo cya SIDA.

Muri uru ruzinduko rwe, Ambasaderi Donald W. Koran yasuye inzu ikorerwamo na Koperative y’abagore bo muri Mururu (COFEMU) mu murenge wa Kamembe, ikigo nderabuzima cya Gihundwe, ndetse asura n’abanyamuryango ba Koperative iroba kandi igicuruza ibikomoka mu kiyaga cya Kivu (CODEPEC).

Binyuze mu kigega gishinzwe iterambere ry’abaturage (USAID), Leta y’Amerika ifasha akarere ka Rusizi kwita ku buzima bw’abaturage, hakumirwa icyorezo cya SIDA bigakorwa binyuze mu mushinga FHI Roads 360 Rusizi.

Amafaranga uyu mushinga uhabwa uyakoresha mu bukangurambaga bushingiye ku kurwanya icyorezo cya SIDA, gufasha ababana n’ubwandu kubona imiti, kubatera inkungu mu mishinga iciriritse igamije kubakura mu bukene ngo abakora umwuga mubi w’uburaya babashe kuwureka, ndetse n’inama z’uko bagomba kwifata ku bamaze kwandura.

Uyu mushinga ukurikirana indaya zigera ku 1112 harimo 612 zo mu mujyi wa Rusizi na 500 zibarizwa muri centre ya Bugarama, zose zifite imyaka iri hagati ya 14 kugeza kuri 34;nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umushinga FHI Roads mu Rwanda, Didie Kamali Rukabu.

Umushinga w'uburobyi uterwa inkunga na FHI Roads 360.
Umushinga w’uburobyi uterwa inkunga na FHI Roads 360.

53% by’indaya zibana n’ubwandu bw’akagakoko gatera SIDA, hakiyongeraho na gahunda yo gukurikirana abashoferi batwara amakamyo bagera kuri 800, bakoresha imipaka ya Rusizi ya I, II, Kamanyora igabanya u Rwanda na Congo ndetse na Ruhwa ugabanya u Rwanda n’uburundi.

Mu buhamya bwatanzwe n’indaya zari zitabiye uru ruzinduko, zashimiye igihugu cy’Amerika, kuba cyaratanze inkunga yabafashije kwitinyuka no kwigisha abantu kutabaha akato.

Mbere y’uko umushinga FHI Roads utangira mu mwaka wa 2007, ngo bari bameze nk’abatereranywe, ariko kuri ubu bafite icyizere cyo kubaho. Benshi muri bo basubijwe mu mashuri, abandi bagana imyuga inyuranye; kuri bo ngo ubuzima bwongeye kuba bwiza.

Umushinga FHI Roads, ukorera mu bihugu umunani muri Afurika n’u Rwanda rurimo, ukaba wibanda ku bashobora kugira ibyago byo kwandura no gukwirakwiza vuba virusi itera SIDA kubera imiterere y’ubuzima bwabo cyangwa akazi kabo. Urugere rwatanzwe n’umuyobozi wa FHI Roads ni abazwi ku zina ry’indaya, abashoferi batwara amakamyo manini, abapolisi n’abasirikare.

Uru ruzinduko kandi rwari rwitabiriwe n’abayobozi mu karere ka Rusizi; uwungirije ushinzwe ubukungu n’imari, Habyariman Marcel; ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nirere Françoise, bombi bakaba bashimye uruhare rw’umuryango FHI Roads 360 mu gukumira indwara ya SIDA banasaba ko wakomeza.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka