Rusizi: Amazu atatu y’ubucuruzi yahiriyemo ibicuruzwa
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi umuriro wibasiye amazu y’ubucuruzi ibicuruzwa birakongoka.
Iyi nkongi y’umuriro yo ku wa 03 Mutarama 2016, yaje mu buryo butunguranye abaturage benshi bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi wagiye ha nyuma ukaza kugaruka ukazana imbaraga nyinshi uhita utwika inzu z’ubucuruzi.

Anicet Gashamura umwe mu bagize ibyago ibicuruzwa bye bigashya avuga ko yari ari mu iduka ari gucuruza umuriro ukagenda hanyuma mu kugaruka ngo ni bwo waje ufite imbaraga uhita uturitsa insinga (Fusible) akibibona ngo yahise asohoka yiruka kugira ngo arokore ubuzima bwe
Akomeza avuga ko ibyo yacuruzaga byose birimo umuceri, z’amatora, n’ibindi byinshi byatikiriye muri iyo nzu ati "Ku ruhande rwajye miliyoni ijana na makumyabiri ni zo zishobora kuba zihagendeye".

Ati” Nabonye insinga z’amashanyarazi(Fusible) iturika hazamuka ikibatsi cy’umuriro mpita niruka urebye hahiriyemo ibintu bya miliyoni ijana na makumyabiri ku muryango wanjye gusa”
Mutabazi Emmanuel umwe mu baturage bahuruye avuga ko inzu zikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro bagerageje kujya kuzimya ariko kubera umuriro mwinshi inzego z’umutekano zikabahagarika.
Abaturage bakomeza kuvuga ko imodoka ya Kizimyamoto yatinze kubatabara ukurikije igihe nk’uko bivugwa na Mugwaneza Charles.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ntivuguruzwa Gervais avuga ko bataramenya icyateye impanuka icyakora agashimira abaturage ubufatanye bagaragaje mu gutabara
Ku ikibazo cyo gutinda kw’imodoka yabugenewe mu kuzimya yavuze ko byatewe n’aho iva kuko ari iyo ku ikibuga cy’indege cyakora agashimira akazi yakoze kuko iyo itaza amaduka yose yari kuba yafashwe.

Akomeza agira abaturage kugira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo dore ko bikemangwa ko iyi miryango 3 yahiye nta wari ufite ubwishingizi.

Aba bacuruzi ngo bari bafite imyenda mu ma banki aho bavuga ko kuyishyura bizababera ikibazo gikomeye mu gihe hataboneka ubundubufasha
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri bariya bantu bahuye nibibazo kd abafite imyenda muri bank igiye gutangira guteza utwabo.ikibabaje nuko ntanubwishingizi bafite.nukuri abandi barebereho.kbs bage batanga ubwishingizi.murakoze ariko bihangane bibaho.
nukuri bariya bantu bahuye nibibazo kd abafite imyenda muri bank igiye gutangira guteza utwabo.ikibabaje nuko ntanubwishingizi bafite.nukuri abandi barebereho.kbs bage batanga ubwishingizi.murakoze ariko bihangane bibaho.
bihangane, gusa na leta itegure uburyo bwogutabara abagize ibyago igura imodoka zizimya
bihangane, gusa na leta itegure uburyo bwogutabara abagize ibyago igura imodoka zizimya
udafite ubwishingizi abayihombeye,keretscyangwa babibaze wasac harinigihe byababyatewe ninyir,iduka ababishinzwe bakore iperereza.
TURIHANGANISHA ABAGIZE IBYAGO.ARIKO UBUYOBOZI BIREBA TWABIBUTSAGA KO REG YIRUKANYE ABATEKINISIYE BABISHOBOYE NONE ABIGA(APPRENTIS)BARATERA IGIGHOMBO ABATURAGE NDETSE HARIMO I BYAGO N’AMAKUBA RUNAKA. NIBAREBERE IMPAMVU Y’INKONGI ZA HATO NA HATO AHO.
MURAKOZE. NTITUBYJRENGAGIZE