Rusizi: Amaze amezi atandatu mu nkambi ibibazo bye byaraburiwe igisubizo
Umusaza Gatoya Nsengiyumva w’imyaka 63 n’umuhugu we Habanabakize bamaze amezi atandatu mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi bavuga ko baje batahutse nk’abandi banyarwanda bari baraheze hanze y’igihugu ariko ngo ikibababaza nuko badataha kimwe n’abandi.
Gatoya atangaza ko impamvu adataha cyangwa ngo ashakirwe aho yatura biva ku kuba yaravukiye muri Congo aho ababyeyi be babaga.
Ngo yumvaga ababyeyi be bavuga ko iwabo ari mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, nyuma yo gukomeza gutotezwa n’Abanyecongo kugeza aho bamwiciye umugore n’abana bamubwira ko batamushaka mu gihugu cyabo.

Ibyo byatumye afata ingamba zo gutahuka n’umuhungu we muto bari basigaranye avuga ko agiye iwabo mu Ruhengeri n’ubwo atari ahazi neza ngo yumvaga uko byagenda kose yakwakirwa.
Uyu musaza avuga ko HCR yari yakoze umurimo wayo wo kumucyura imukuye mu nzara z’abashakaga kumwambura ubuzima dore ko ngo banamuhekuye bakamwicira umugore n’urubyaro.
Gatoya Nsengiyumva arasaba urwego rushinzwe gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe kumufasha bakareba aho bamutuza kuko ngo atazigera asubira muri Congo aho bari bagiye kumwica. Ngo ubu abangamiwe n’ikibazo cy’inzara kuko ngo abeshejweho no guca incuro mu baturage mu gihe bidakunze akaburara we n’agahungu ke.

Uyu musaza yahawe isuka mu nkambi ngo ahinge imyaka y’ibigori n’ibishyimbo yizezwa ko nibyera azabirya kugeza ubu ngo ntazi aho ikibazo cye kigeze.
Ubwo twaganiraga n’abakozi bo muri iyi nkambi bavuga ko ikibazo cy’uyu musaza gikomeye kuko ngo cyageze no mu buyobozi bw’akarere ushinzwe kubikurikirana avuga ko niba atari Umunyarwanda agomba gusubizwa muri Congo aho kugira ngo yicwe n’inzara.
Iyo HCR izanye umuntu nk’uyu akabura aho ajya kandi ari umwene gihugu kabone nubwo yaba yaratinze hanze ngo ajya mu maboko ya Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi mu gihugu (MIDIMAR) mu gihe abuze aho ajya akarere kakamushakira isambu n’aho kuba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|