Rusizi: Amasezerano y’ubuntu yatumye kubana byemewe n’amategeko byitabirwa
Abenshi mu miryango 200 yasezeranye mu murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi tariki 14/12/2012 bemeza ko bitabiriye gusezerana kubera ko bemerewe gusezerana ku buntu nyuma y’igihe kinini babana bitemewe n’amategeko.
Basomingera Elias, ufite imyaka 82 wasezeranye na Nyandwi Esperance w’imyaka 38, bo mu Kagari ka Kiyabo, ngo bari basanzwe babanye neza ariko kuba basezeranye imbere y’amategeko byatumye buri wese arushaho kwizera mugenzi we kuko amategeko abaha uburenganzira bungana.
Tubabajije impamvu bari baratinze kwitabira iki gikorwa, badusobanuriye ko, byaterwaga n’ubukene, ngo kuko amafaranga y’amasezerano ntayo bari bafite, ngo ariko aho bayakuriweho byatumye bitabira ku bana nk’uko amategeko abiteganya, kuko n’ubundi bahoraga babyifuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Bwana Muhirwa Philippe, yasobanuye ko kubana hakurikijwe amategeko bituma buri wese agira uburenganzira bungana n’ubw’undi mu micungire y’umutungo, kandi n’abakomoka ku miryango bakaba bahawe uburenganzira ku mitungo y’abo bakomokaho.
Iyi miryango yashyingiranywe yisunze uburyo bw’ivangamutungo rusange, nyuma y’aho bari bamaze gusobanurirwa akamaro ka buri buryo, ariko basabwe kwitwararika inshingano za buri wese, kuko icyemezo cyo gushyingiranwa kigomba kurindwa icyakibangamira, kandi aho bibaye ngombwa hakitabazwa amategeko.
Ubushyingirwe bwemewe n’amatego buteganywa n’ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko agenga imibanire mu Rwanda; iyo ngingo iteganya ko ubwo bushyingirwe bwemerwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe bujuje imyaka y’ubukure kandi ku bushake bwa bombi.

Nyamara n’ubwo iri tegeko riteganya ibi; hari ibisabwa kugira ngo ubu bushyingirwe bushoboke, harimo nko gutanga amafaranga 4300 y’amasezerano.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philipe yasabye iyi miryango kurangwa n’imibanire myiza kandi aho bagize ikibazo mu mibanire yabo bakagisha inama ubuyobozi aho kurangwa n’amakimbirane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|