Rusizi: Amakuru meza bamenya ku gihugu cyabo yatumye batahuka
Aba banyarwanda bageze mu nkambi ya Nyagatare bavuga ko bafashe umugambi wo kugaruka mu gihugu cyabo, nyuma yo kumva amakuru meza y’uko igihugu cyabo kirimo umutekano n’ubutabera busesuye.
Ubwo bageraga mu Rwanda kuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/11/2013, batangaje ko ngo bari baratindijwe muri Congo n’ibihuha bishingiye ku iterabwoba, aho babwibwaga ko impunzi z’Abanyarwanda zatahutse zidafatwa neza.

Kuva aba Banyarwanda bamenya ukuri ngo bigiriye inama yo kugaruka iwabo, kuko ngo aho bari bari muri zone ya Mwenga na Masisi ngo bari bafite ubuzima bubi cyane.
Innocent Gakuru, umwe mu bagabo batahukanye n’aba bagore, umaze imyaka isaga 20 muri Congo, avuga ko kuva yahunga atigeze agira amahoro kuko yagoraga yibaza uko azagaruka mu gihugu cye bikamuyobera.
Kuri we ntacyo yishinjaga mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwanda. Avuga ko abenshi bahejejwe muri Congo n’ubujiji, aho bafite imyumvire ikiri hasi kubera amakuru yibihuha babwibwa na buri wese utifuriza u Rwanda amahoro.

Mukangemanyi avuga ko kuba bataratahukaga ngo ahanini byaterwaga n’abana babo batabashishikarizaga gutahuka ngo bakababwirako baba baretse kuko ngo ihihe kitaragera.
Aba Banyarwanda 22 batahutse bavuye mu bice bitandukanye bya Congo iyo bari barahungiye bakaba barimo abagabo babiri, abagore batandatu n’abana 14. Bakomeza gusaba bagenzi babo gutahuka bakava mu mahanga kuko ngo ntacyo bazageraho bakiri hanze y’igihugu.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|