Rusizi : Amakimbirane hagati y’abashoferi b’Abarundi n’ab’Abanyarwanda yavugutiwe umuti
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanije n’ubwa Polisi hamwe n’ingabo bahagurukiye ikibazo cyimaze iminsi kigaragaye hagati y’abashoferi b’Abarundi n’Ab’Abanyarwanda bapfa abakiliya mu Bugarama.
Abanyarwanda bashinja bagenzi babo b’Abarundi kubatwara icyashara. Abashoferi bafite imodoka zifite pulake z’inyarwanda bavuga ko abarundi babatwara icyashara kuko bo ngo batishyura imisoro mu gihugu cyabo bityo bigatuma iyo bageze mu Rwanda bagabanya ibiciro byashyizweho na RURA.
Abarundi nabo bavuga ko iyo bageze mu Rwanda babuzwa imikorere n’abashoferi bo mu Rwanda hamwe n’abakozi ba Gasutamo yo ku mugezi wa Ruhwa, aho ngo baba babashinja gukorera ubwikorezi mu Rwanda hagati kandi batabyemerewe.
Aba barundi ariko bo bahakana gukorera ubwikorezi imbere mu gihugu, bakavuga ko bakora ibyo bemererwa n’amategeko agenga ibinyabiziga byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Bosco Nzirubusa, umushoferi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko yaciye ubwenge akorera aka kazi mu Rwanda kandi ko ngo nta makimbirane yigeze agaragara hagati yabo na bagenzi babo b’Abanyarwanda. Kuri Nzirubusa rero ngo abona ibyo bagenzi babo b’Abanyarwanda babashinja ari ibinyoma, ko ahubwo ngo basa n’aho bashaka kubirukana mu Rwanda.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Gashambo Desiree, amara aba Barundi impungenge ko nta muntu ushobora ku birukana mu Rwanda kuko ngo babifitiye uburenganzira. Avuga kandi ko igihe bashatse no gukorera imirimo yabo y’ubwikorezi mu gihugu imbere, bashobora kubishakira ibyangombwa nabyo bakabyemererwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar asaba aba bashoferi ku mpande z’ibihugu byombi kwihugura mu binyanye n’amategeko, akaba yaranibukije abashoferi b’Abanyarwanda ko badakwiye kumva ko bakora bonyine nta murundi cyangwa undi munyamahanga ubivanzemo, kuko aho isi igeze ari ugukorera ku marushanwa.
Yaboneyeho gusaba abashoferi b’Abanyarwanda babyifuza kuzuza ibisabwa kugira ngo nabo bajye bajya gukorera mu Burundi.
Amategeko agenga ibinyabiziga byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba yemerera ibinyabiziga byo mu bihugu bigize uwo muryango kwambuka umupaka wabyo bipakiye abantu cyangwa ibintu, bikabageza aho bajya bikaza no kubasubizayo, bidakoze ubwikorezi muri icyo gihugu rwagati.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|