Rusizi: Amakamyo yahagaritswe guparika mu mujyi ariko abashoferi ntibabikozwa

Hashize igihe kinini imodoka z’amakamyo ziparika rwagati mu mujyi w’akarere ka Rusizi. Izi modoka ahanini zabaga zizanye ibicuruzwa zibivana mu bice bitandukanye ariko nyuma yo kubipakurura zikahaguma mu gihe zitegereje ibindi.

Nyuma yo kubona ko izo modoka ziteza akajagari mu mujyi ndetse zikaba zateza n’impanuka, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe bwafashe ingamba zo kubuza izo modoka guparika mu mujyi mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi zateza igihe icyo aricyo cyose, ariko abashoferi baranga bakaziharekera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Théogene avuga ko hashize iminsi izo modoka zibujijwe guparika mu mujyi aho basabye abashoferi bazitwara ko bazajya bageza iciruruzwa byabo mu mujyi hanyuma bagahita bajya guparika ahandi bateganyirijwe ari naho bazajya bategerereza indi mizigo.

Usanga imodoka zigiparitse mu mujyi wa Rusizi rwagati.
Usanga imodoka zigiparitse mu mujyi wa Rusizi rwagati.

Nyamara abatwara izo modoka ntabwo bubahiriza ibyo ubuyobozi bwabasabye ari nayo mpamvu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe yasabye ko abatabyubahiriza batangira gufatirwa ibihano n’inzego z’umutekano.

Ku ruhande rw’abashoferi batwara ibyo binyabiziga binini barimo Ruvusha Théobard, bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe batigeze bakiganiraho n’ubuyobozi, bagasaba ko babanza kuganirizwa bagasobanurirwa neza impamvu babujijwe guparika mu mujyi atari ukubyumvira mu kirere dore ko ari na benshi.

Izindi mbogamizi aba bashoferi bagaragaza ni uko aho ubuyobozi buri kubimurira ngo ari hato cyane ndetse bikaba bigoranye kubona akazi kuko ari kure y’umujyi.

Uko imodoka zibisikana n'abagenzi mu mujyi ngo biteye impungenge.
Uko imodoka zibisikana n’abagenzi mu mujyi ngo biteye impungenge.

Iki kibazo cy’akajagari k’izo modoka cyanaganiriweho mu nama y’umutekano y’akarere ka Rusizi yabaye mu by’umweru 2 bishize, aho umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yasabye ko izo modoka ziva mu mujyi zikajya guparika no gutegereza akazi aho zagenewe.

Nyamara iyo ugeze mu mujyi wa Rusizi usanga n’ubundi izo modoka zihaparitse zitegereje akazi kandi wajya aho zisabwa guhagarara ugasanga nta n’imwe iharangwa.

Mu mujyi wa Rusizi harangwa uruhurirane rw’abantu benshi baza kuwuhahiramo ku buryo iyo babisikana n’izo modoka ubona biteye impungenge z’uko hashobora kuba impanuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka