Rusizi: Amafaranga y’isambaza yararuye abana bava mu ishuri

Ababyeyi bacururiza isambaza ahazwi ku izina ryo mu "Budiki" mu karere ka Rusizi bavuga ko abana benshi bataye ishuri baza gushaka amafaranga.

Abana bamwe bata ishuri bakajya gushaka isambaza zo gucuruza
Abana bamwe bata ishuri bakajya gushaka isambaza zo gucuruza

Aba babyeyi bavuga ko iri soko ry’isambaza ziva mu kiyaga cya kivu riremwa n’abana benshi baba bataye ishuri bamwe bakavuga ko baba baje gushaka amafaranga.

Umubyeyi witwa Mukayiranga Grace agira ati “Iri soko ryoroye abana banze amashuri! Hano hari umwana ufite imyaka 12 akaza hano ababyeyi bakamuha akazi ngo najye kwanika injanga akirirwa hano ku Kivu! Buriya ntamwana uza hano ngo abe agikurikirana iby’ishuri.”

Mugenzi we witwa Samuel Nzabaho agira ati “Dufite ikibazo gikomeye aba bana nibo bavamo ibisambo bahora hano ntibajya bahava. Polisi idufashe ifate aba bana hanyuma ihamagare ababyeyi babo ibabaze impamvu abana batiga.”

Izo ni sambaza uwo mwana afite. Yataye ishuri ajya kuzicuruza
Izo ni sambaza uwo mwana afite. Yataye ishuri ajya kuzicuruza

Nyandwi Theophile, umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abarobyi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko iyo bagerageje kubamagana ababyeyi babo batera hejuru bavuga ko bahohotera abana babo ariko ngo bagiye gufata izindi ngamba.

Agira ati “Twashizeho ingamba zo kwamagana abo bana ugasanga ababyeyi babo baratera hejuru ko abana babo tubamereye nabi ngo abana baba baje gushaka imibereho! Mu nama tuzakora icyo tuzakigarukaho kuburyo tubarwanya byimazeyo.”

Bamwe mu bana twasanze kuri iryo soko bavuga ko baba baje gushaka isambaza zo kugurisha kugira ngo babone amafaranga abandi bagasobanura ko baba baje gushaka “amamiminwa” yo guha ingurube.

Umwe muri abo bana ufite imyaka 11 agira ati “Dukora kumafaranga bigatuma tutiga! Hari abajya bafata injanga bakajya kuzigurisha! Tuzigurishiriza hano muri iri soko iyo nabonye menshi mbona nka magana inani.”

Abana bata ishuri bakajya gucuruza isambaza muri iryo soko
Abana bata ishuri bakajya gucuruza isambaza muri iryo soko

Hategekimana Claver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe muri Rusizi avuga ko batari bazi icyo kibazo cy’abana bata ishuri bakajya kugurisha injanga.

Agira ati “Mu by’ukuri icyo kibazo nibwo nkimenye ariko nkuko gahunda y’igihugu ibiteganya ko umwana wese agomba kujya mw’ishuri tugiye kubikurikirana kugira ngo kibashe gukemuka vuba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bigaragaza uburangare n’imikorere mibi y’ ubuyozi bw’inzego z’ubuyobozi.
Ababyeyi b’aba bana nabo bakwiye guhanwa. Ntabwo igihugu cyatera imbere hakiri bene ibi bibazo.

kagiraneza Gilles yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka