Rusizi: Amabuye atangaje yaravumbuwe mu murenge wa Nzahaha

Amabuye adasanzwe afite forume ya mpande enye akagira uburebure bugera kuri metero eshatu kandi aconze neza wagirango n’abantu babikoze yavumbuwe ku gasozi kari mu kagari ka Butambamo, umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.

Nyuma yo gutungurwa n’imiterere y’aya mabuye, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwabaye buhagaritse icukurwa ryayo kugira ngo habanze hakorwe ubushakashatsi kuri yo.

Ayo mabuye ashinze mu butaka aberamye kandi mu cyerekezo kimwe ku buryo wagira ngo ni abantu babikoze. Abaturage baturiye aka gasozi nabo bavuga ko babona ari ibitangaza bidasanzwe babonye; nk’uko Kwibuka Felix yabitangaje dore ko aya mabuye yabonetse mu isambu ye.

Kuri ako gasozi niho akarere kari kashyize ingando y’abakora igihano nsimburagifungo baconga amabuye akoreshwa mu mihanda irimo gukorwa mu karere ka Rusizi.

Ayo mabuye apanze neza mu butaka.
Ayo mabuye apanze neza mu butaka.

Nyuma yo kugwa kuri ayo mabuye adasanzwe, iyo mirimo yo guconga amabuye yabaye ihagaritswe ngo abanze akorweho ubushakashatsi; nk’uko byemezwa na Nyirangendahimana Mathilde, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha ari nawo aya mabuye yabonetsemo.

Amabuye nk’aya yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1954 ubwo hakorwaga umuhanda wa Bugarama. Yongeye kugaragara kandi mu minsi ishize ubwo Abashinwa bakora umuhanda baherekezaga bashaka amabuye yo gukuramo graviers; nk’uko abaturage batuye muri ako gace babitangaza.

Ayo mabuye ni menshi muri ako gace.
Ayo mabuye ni menshi muri ako gace.

Mu ruzinduko Ministri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yakoreye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke tariki 17/07/2012 yasuye ayo mabuye abasaba ko ibyiza nk’ibyo by’ibinyaburanga bigenda bigaragara bitari bizwi bigomba gufatwa neza bikajya bisurwa na bamukera rugendo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

Hakenewe ko aya mabuye yakorwaho ubushakashatsi bwimbitse kuko bishobora gufasha mu kumenya ibintu byinshi bya kera bijyanye n’amateka,ubuzima,imibereho,...

Placide yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ariko murahaze dis,
ubwo se uwo muturage azahabwa iki? Kuza kuyareba gusa murumva bizatugeza kuki? Ahubwo abo buaka inganda zamakaro nibaze aho hantu maze abyazwe umusaruro nyawo Naho ibyo byo kuyereka ba mukerarugendo nta musaruro mbibonamo

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka