Rusizi: Access Bank yoroje inka umukecuru wasigaye ari incike kubera Jenoside
Abakozi ba Access Bank ishami rya Rusizi bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyo banki barasanga kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi bikwiye guherekezwa n’ubufasha bwo gutera inkunga abapfakazi barokotse badafite ubushobozi bwo kugira icyo bakwimarira.
Ni muri urwo rwego tariki 28/04/2014 boroje inka y’inzungu (ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 200) umukecuru witwa Mukarukaka Anna warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe kugirango abashe kwigira yiteza imbere.
Ubwo abakozi b’iyi banki basesekaraga ku marembo y’urugo rw’uyu mukecuru Mukarukaka wabuze abiwe akaza kwisanga ari wenyine nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yahise atangira guseka avuga ko anezerewe dore ko yari yaje gusanganira abari bamuzaniye iyi nkunga ku marembo n’impundu nyinshi.

Uyu ukecuru yavuze ko yari asanzwe ari umukene utishoboye ariko ngo kuba abonye iyi nka arumva avuye mu cyiciro cy’abakene kuko ngo azoroza n’abandi.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bari baje kumufasha kwakira iri tungo nabo bavuga ko bishimiye ko uyu mukecuru abonye itungo rimugoboka dore ko ngo yari asanzwe ari umunyantege nke kubera ko akunze kurwaragurika ariko ngo kuva abonye inka ngo bizamubera itangiriro yo kwiteza imbere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|