Rusizi: Abitandukanyije n’umutwe wa FDLR bakomeje gutahuka kubwinshi
Abandi barwanyi bo mumutwe wa FDLR bagera kuri 47 muri bo harimo abasirikare 13, abagore icyenda n’abana 25, batahutse baturutse muri zone ya kabare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuwa 05/01/2013.
Umwe muri abo basirikare Premier Serigent Iyamuremye Kimonyo, ari nawe mukuru muri bo yatangaje ko kugaruka mu Rwanda kwe yari abimaranye igihe kirekire, ariko akabura uburyo acika abayobozi ba FDLR.
Avuga ko ubwo bahagurukaga aho bari batuye muri zone ya kabare, baje babwibwa ko batahutse mu Rwanda, ariko bageze aho bagombaga guhitira ku birindiro bya MONUSCO abayobozi babo bababwira ko urugendo ruri bukomeze saa Tanu z’ijoro.

\icyo gihe bamwe bumvise batakwihanganira guhora bakinagizwa bahita mo kwishikirika umuryango w’abibubye, nk’uko Premier Serigent Iyamuremye.
Abenshi muri aba batahutse bemeza ko bari kuzashirira mu mu mashyamba ya congo, kuko abatishwe n’intambara z’umutwe witwaje intwaro witwa Raiya mutomboki yicwa n’indwara zirimo bwaki ku bana n’abagore.

Bemeza kandi ko kuba bageze mu Rwanda, bumva bafite umunezero kuko bahoraga bumvako abandi babatanze kuza bamaze kwibumbira mu makoperative ibyo bikabatera kumva bagaruka mugihugu cyabo.
Abandi basirikare nabo bavuga ko gutinda kwabo muri Congo byaterwaga n’uko batari bazi amakuru ku Rwanda, aho bakekaga ko bagirirwa nabi n’abatuye mu Rwanda, nk’uko abakuru ba FDLR bahoraga babibabwira.
Gusa nabo kuri ubu bamaze kubura aho berekeza, kuko abasirikare bagenda babashiraho kuko n’abasigaye bazaza mu gihe kidatinze. Aba basirikare bemeza ko batamenye, aho bagenzi babo barimo n’abakuru babo berekeje kuko bafashe urugendo mu ijoro ariko ikigaragara ngo ni uko abenshi bamaze kurambirwa n’ubuzima bwishyamba.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|