Rusizi: Abitandukanyije n’abacengezi barafashwa kwiteza imbere

Abitandukanyije n’abacengezi bo mubyiciro bya 40, 41, 42 na 43 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barakangurirwa kwibumbira hamwe bashaka icyabateza imbere mu rwego rwo kwivana mu bukene.

Biteganyijwe ko muri ibyo byiciro haziga abantu 90, amwe mu masomo azibandwaho y’imyuga harimo gusudira, gukanika ibinyabiziga, ubudozi n’ayandi.

Tariki 02/02/2013, komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera abavuye ku rugerero yabageneye amahugurwa y’umunsi umwe agamije kubigisha uburyo bagomba kwiga imyuga no kuyishyira mu bikorwa bikazatuma babasha kugira ubuzima bwiza.

Uretse kwiga imyuga ngo kubabishoboye baziga amashuri asanzwe babifashijwemo na komisiyo y’igigihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasezerewe mu ngabo aho ngo bazajya bishurirwa kugira ngo bategure ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Tukesingwa George waje ahagarariye komisiyo ishinzwe gusezerera abavuye ku rugerero yabasabye guha agaciro amasomo bagiye guhabwa anabibutsa ko bagomba kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo bajye babasha kwizigamira kuko ngo ntawabasha gutera imbere atizigamiye.

Tukesingwa George akangurira abitandukanyije n'abacengezi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kwiga imyuga.
Tukesingwa George akangurira abitandukanyije n’abacengezi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kwiga imyuga.

Banibukijwe ko bagomba kuva mu ntekerezo z’ubuzima bahozemo kuko zabasubiza inyuma bigatuma amasomo biga ndetse n’ibibatangwaho bipfa ubusa. Muri aba bitandukanyije n’abacengezi abenshi baturutse mu mutwe wa FDLR.

Abitandukanyije n’abacengezi badutangarije ko ubuzima bari barimo bwari ubwo guhuzagurika kuko ngo nta n’umwe muri bo ufite imibereho myiza, akaba ari muri urwo rwego ngo bagiye gushishikara ku masomo bagiye guhabwa.

Aya masomo bagiye guhabwa kandi ngo atuma barushaho gukunda igihugu kuko ngo baba babona ko nabo bitaweho kimwe n’abandi Banyarwanda aho bihita bibereka ko ibyo FDLR yahoraga ibabwira bakiri mu mashyamba bitandukanye n’ibyo bibonera ubwabo iyo bamaze kugera mu gihugu.

Bakomeza gukangurira bagenzi babo kuva mu mashyamba bakaza mu gihugu cyabo kuko ari amahoro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka