Rusizi: Abayobozi n’abaturage barasobanurirwa amoko y’ihohoterwa
Umuryango ATEDEC udaharanira inyungu wasobanuriye inzego zitandukanye zo mu karere ka Rusizi zirimo abanyeshuri, abanyamadini ndetse n’abayobozi batandukanye amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Nyuma yo kugaragarizwa ko ihohotera rigenda rikaza umurego kandi rigakorwa mu buryo butandukanye abanyeshuri n’abanyamadini tariki 12/10/2013 bahise batangaza ko bahohoterwaga ariko ntibabimenye kuberako batari bazi amako y’ihohoterwa agaragara mu Rwanda.

Ingero batanga ngo ni igihe bamwe muri bo batsindwa hanyuma ngo bakagurana amanota imibiri yabo n’abarezi babo rwihishwa kugirango bakunde batsinde.
Ni muri urwo rwego ngo bibahaye inzira yo guhagurukira iki kibazo batatinya kuvuga ko ari icyorezo nk’ibindi kuko aho bigeze ngo basanga biteye isoni aho usanga umuntu w’imyaka irenga 30 ahohotera umwana w’imyaka 2.
Umuyobozi w’umuryango ATEDC, Muco Claude, yasabye abanyeshuri n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abanyamadini guhagurukira iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ngo cyugarije igihugu cy’u Rwanda ndetse n’isi yose.

Manigabe Philbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugarura, asanga uku guhuza imbaraga kw’abantu benshi bizatanga umusaruro kuko ngo bazarushaho kugenda basobanurirana uko iki kibazo gihagaze bagisobanurira n’abakiri bato.
Gusa avuga ko hakiri imbogamizi zitoroshye kuko hari abakigendera ku mico ya Kinyarwanda bityo bahura n’ihohoterwa bakabiceceka ariko ngo barizera ko kwigisha ari uguhozaho.

Abayobozi batandukanye barimo abinzego z’ibanze , abanyeshuri ndetse n’abanyeshuri barashimira byimazeyo umuryango ATEDEC hamwe na Ambasade y’abongereza yateye uyu muryango inkunga kugirango ubashe gusobanurira abantu benshi ibyihohoterwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|