Rusizi: Abayobozi baratungwa agatoki ku kwivuguruza ku byemezo baba bafashe
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko ubuyobozi bw’inzego zibanze bubateranya na bagenzi babo aho bufata ibyemezo bwacya bakivuguruza, cyangwa n’ibifashwe nk’ibyemezo ntibishyirwe mu bikorwa.
Ibyo byagaragaye mu Kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke wo mu karere ka Rusizi aho umwe mu bahatuye witwa Burubuke Anicet yemerewe gutera Leta inkunga yo gukora ubusitani imbere y’irembo rye, mu mbago z’ubutaka bwa Leta hegereye umuhanda wa Kaburimbo ahantu hari harimuwe umuturage bari baturanye kubera ikorwa cy’umuhanda.
Nyuma yo kwemererwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke ku wa 14/11/2014 nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ubuyobozi bwamuhaye, uyu muturage yahise atangira gukora imirimo yo kubaka ubusitani aho ngo byari bimaze kumutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 asigaje guha rwiyemezamirimo bari bumvikanye andi angana 153,500 mu gihe azaba arangije imirimo akamurika ubusitani nk’uko amasezerano ateye.

Burumbuke avuga ko yaje gutungurwa n’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Giheke, Mukarugwiza Chantal yongeye kumugezaho ibaruwa imuhagarika gukora ubusitani ku wa 09/12/2014, hanyuma ikurikirwa n’iyandikiwe Sharankabo Thérèse, ivuga ko nawe yemerewe gukora isuku aho hantu kandi mu by’ukuri yari yarahimuwe agahabwa n’ingurane.
Hagati aho uyu muturage avuga ko yibaza impamvu z’icyemezo nk’icyo n’uwo gifitiye akamaro aho avuga ko yabikoze agamije kugira isuku ihoraho imbere y’urugo rwe bikaba kandi ngo bifitiye n’igihugu akamaro, akanibaza uburyo amafaranga yashoye mu byo amaze gukora azamugarukira.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today bavuga ko ubuyobozi bukora amakosa yo kuryanisha abaturage kuko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bufata ibyemezo butaracya kabiri bukivuguruza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke, Mukarugwiza avuga ko bahaye Burumbuke Anicet uburenganzira bwo gukora iyo suku koko ariko nyuma y’aho bakaza kongera kwemerera Sharankabo ko nawe yahakora bitewe n’uko yari ahatuye mbere. Gusa abaturage babona ko kuhasubiza uwaguriwe na Leta atariwo muti w’ikibazo.
Si uyu muturage gusa uvuga ko ubuyobozi bwivuguruza kuko n’uwitwa Gatware Etienne wo mu Murenge wa Kamembe nawe avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwananiwe gushyira mu bikorwa ibyemezo bwari bwafashe cyo kubakiza na mugenzi we wamusenyeye, aho ngo asigaye yirirwa arinda abana kugira ngo batagwa mu mukoki umuturanyi we yacukuye ku nzu ye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|