Rusizi: Abayobozi baranengwa kugira intege nke mu miyoborere

Umuryango FPR-INKOTANYI uranenga abayobozi bo mu karere ka Rusizi ko bategera abaturage ngo babasobanurire neza gahunda za Leta banabakemurire ibibazo.

Ibi byaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’uwo muryango ku rwego rw’akarere ka Rusizi ku wa 27 Nzeri 2015; inama yigaga ku mikorere mpinduramatwara hagamijwe kuvugurura ibitagenda neza muri aka karere.

Abayobozi b’umuryango bagaragarijwe ko kwegera abaturage mu rwego rwo kubakemurira ibibazo no kubashishikariza kwitabira izindi gahunda zigamije kubateza imbere bikiri ku rwego rwo hasi. Ibi bikaba bigira ingaruka zitandukanye ku iterambere ry’aba baturage ndetse n’imiyoborere myiza.

Umuyobozi w'umuryango wa FPR mu karere ka Rusizi avuga ko hari ikibazo mu miyoborere, asaba abayobozi kwiminjiramo agafu
Umuyobozi w’umuryango wa FPR mu karere ka Rusizi avuga ko hari ikibazo mu miyoborere, asaba abayobozi kwiminjiramo agafu

Muri raporo yakozwe n’umuryango wa FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Igihugu, yagaragaje ko abayobozo batari bashyira mu bikorwa neza ihame ryo kwegera abaturege ngo bamenye icyo bifuza, icyo batishimiye bashaka ko cyakosorwa cyangwa se icyashyirwamo ingufu kurusha ibindi.

Umuyobozi wa FPR-INKOTANYI mu karere ka Rusizi Harerimana Frederic, akaba n’umuyobozi w’ako karere, avuga ko impamvu ibi bitagerwaho neza ari uko bamwe mu bayobozi basa n’abashaka gushishikarira inyungu za bo bwite bakirengagiza inyungu rusange zifitiye abaturage akamaro.

Ygize ati “Abantu batakaje inyungu rusange bajya mu nyungu bwite rimwe na rimwe bakazirwaniramo, ibyo bikabarangaza bigatuma byinshi bitabona ababikurikirana”.

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu usanga ibikorwa remezo byinshi byarubatswe nabi, akarere kakaba gashorwa mu manza z’urudaca, ndetse n’izindi gahunda ziteza imbere abaturage nka VUP zikaba zitagenda neza.

Abanyamuryango batanga ibitekerezo by'uko abayobozi bakwiye kwegera abaturage bakimakaza umuco w'imiyoborere myiza
Abanyamuryango batanga ibitekerezo by’uko abayobozi bakwiye kwegera abaturage bakimakaza umuco w’imiyoborere myiza

Umuyobozi w’akarere yasabye abayobozi guca umuco mubi wo gushyira imbere inyungu za bo bwite, bakimika umuco wo kwegera abaturage babakemurira ibibazo nta ndonke runaka babasabye.

Umurisa Yvette, umunyamuryango wa FPR-INKOTANYI na we yavuze ko imiyoborere ikiri hasi cyane muri Rusizi, ndetse asaba abanyamuryango gufasha abaturage kugira ngo hagaragare impinduka.

Yagize ati “Niba turi mu murongo w’mutuku mubijyanye nuko abaturage biyumvamo ubuyobozi turi gukora ibiki? Ni ikibazo, ni twebwe tugomba gufasha umuturage kugira ngo akarere gatere imbere.”

Ngiruwonsanga Theogene, we avuga ko ikibazo abayobozi bafire muri aka karere, ari ukuvuga cyane kugira ngo abantu babemere kuruta uko bakora cyane kugira ngo hagaragare impinduka mu baturage. Ati “Niba mushaka ko dukiza akarere kacu dukire indwara y’amagambo tujye mu bikorwa, cyane cyane dukorera abaturage”.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muri iki kinyejana kweli , ni musimbuze abo banebwe muhe akazi abafite ibakwe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Muri iki kinyejana kweli , ni musimbuze abo banebwe muhe akazi abafite ibakwe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Muri iki kinyejana kweli , ni musimbuze abo banebwe muhe akazi abafite ibakwe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

ubwo banenzwe nibikosore, nibikubite agashyi begere abaturage maze babasobanurire gahunda za leta dore ko aribo babereyeho

Mukunzi yanditse ku itariki ya: 29-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka