Rusizi: Abayobozi bajya kwiga hanze bagata imirimo basabwe guhitamo kimwe
Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Nzahaha kuwa 03/08/2013, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba mKabahizi Celestin, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze bata imirimo bashinzwe bakajya kwiga hanze y’igihugu guhitamo kimwe.
Aha umuyobozi w’intara y’uburengerazuba yavuze ko bitemewe kubeshya Leta ngo urayikorera kandi mu gihe bagushatse bakakubura, aha yavuze ko umuyobozi agomba kwicara yiteguye kuzuza no kubazwa inshinganoze za buri munsi.
Muri ibi biganiro kandi hanakemazwe kubyo abo bayobozi baba bajya gushaka hanze kuruta uko babikura mu Rwanda aha cyane cyane bavugaga ko bashobora kuba bajyana akakuru yo gusebya igihugu cyabo kuruta uko bakivuga neza.

Guverineri Kabahizi yavuze ko amashuri aba bayobozi b’inzego z’ibanze bajya gushaka hanze no mu Rwanda ahari abasaba kujya bigira mu Rwanda.
Ibi kandi byagarutsweho na Brig. Gen Jean Jacques Mupenzi aho yashishikarije Abanyarwanda gukunda igihugu cyabo kuruta uko bakunda aho batavuka aha kandi yabasabye kujya batanga amakuru menshi arebana n’umutekano ku nzego zibishinzwe kuruta uko bayajyana bajya kwiga hanze y’igihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|