Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kumenya gusobanura ibyo bagezeho

Kutamenya gusobanura neza ibyagezweho mu isuzuma ryo kwitegura guhigura imihigo bishobora kuba intandaro yo kubona amanota make kandi nyamara ibyo abayobozi bahize byaragiye bigerwaho kuko iyo ngo nyirabyo atabisobanuye neza bafatwa nko kubeshya kubera guhuzagurika.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi kuwa 10/07/2013, mu gikorwa cyo kurebera hamwe aho imihigo y’aka karere igeze mu gihe bari kwitegura kuyihigura.

Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’aka karere yasabye abakozi b’inzego z’ibanze kumenya neza bafata mu mutwe ibyo bagezeho mu mihigo kugirango hato batazahuzagurika mu kwisobanura bigatuma akarere kabona amanota katari gakwiriye.

Ikindi aba bayobozi basabwe ni ukugaragariza abaturage ibyagezweho bitari ibyo mu mpapuro gusa, usibye iyi nama yahuje abayobozi bose b’akarere ka Rusizi abayobozi b’imirenge basabwe kuzakorana izindi nama n’abakozi babo kugirango barebe ko ibyo biyemeje kugeraho babigezeho koko.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge mu karere ka Rusizi barasabwa kumenya gusobanura ibyo bagezeho.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Rusizi barasabwa kumenya gusobanura ibyo bagezeho.

Aha abayobozi basabwe kwibanda ku bikorwa bifitiye abaturage akamaro cyane cyane iby’ubuhinzi kuko ngo bukubiyemo ibikorwa hafi ya byose bishobora guteza abaturage imbere haba mu mibereho no mu bundi buzima busanzwe.

Muri iyi nama abayobozi barashimwa gukora amaraporo y’ibikorwa bagezeho ariko nanone bakanengwa kutamenya gusobanura ibirimo kandi nyamara ngo ari ibikorwa bibangikanye kandi bigomba kujyana.

Ibi byagiye bigaragara aho babazwaga ibikubiye mu maraporo yabo ariko ntibabashe gusobanura ibiyakubiyemo, aha bakaba basabwe kwikubita agashyi bakabifata mu mutwe, gusa aba bayobozi bashimiwe nanone uburyo bashyize mu bibikorwa imihigo biyemeje.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka