Rusizi: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gutanga ibyangobwa bidakemangwa
Bimaze kugaragara ko mu midugudu yo mu karere ka Rusizi hatangwa ibyangobwa mu buryo bw’akajagari kandi butemewe n’amategeko. Ibi ngo byakunze kugaragara aho umuntu amara ukwezi kumwe kandi akaba atanazwi akandikirwa icyangobwa kimuhesha kubona ibimufasha kwambukiranya imipaka.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko adasobanukirwa neza icyo aba bayobozi bashingiraho batanga ibyo byangombwa kandi ngo abo babihabwa bashobora kuba bahungabanya umutekano w’igihugu batera amagerenade mu gihugu baba bakuye hanze.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye inzego z’ubuyobozi gukorera mu mucyo bagatanga ibyangombwa bitabangamira umutekano w’igihugu, kuri iki kibazo umuyobozi w’umupaka wa Rusizi ya mbere yavuze ko guha serivisi nzinza abaturage bingomba kujyana n’umutekano.

Uyu muyobozi w’umupaka yavuze ko bakunda kubangamirwa n’imitangire y’ibyemezo bifasha abantu kubona inzandiko z’inzira zitandukanye kandi bigakorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze aha nawe akaba yavuze ko ibyo byangobwa rimwe na rimwe bitangwa hirengagijwe amategeko bikaba ngombwa ko abo bantu badahabwa uburengazira bwo kujya iyo bifuza mu gihe byamenyekanye.
Ibyo ngo bikurura umwuka mubi hagati y’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka n’uwo wagaruwe kuko yumva ko arenganye, ibyo kandi ngo bijyana n’abanyamahanga bahabwa ubwenegihugu batabyemerewe. Aha abatungwa agatoki ni abo mu bihugu by’u Burundi na Congo aho ngo babona ubwenegihugu bw’u Rwanda barangiza bagasubira mu bihugu byabo.

Ibyo byose ngo bigaruka ku mikorere y’abayobozi kuko ibyo byangobwa ataribo babyiha, aha umuyobozi w’umupaka wa Rusizi ya mbere yavuze ko mu gucunga imipaka y’igihugu bigomba kujyana n’umutekano.
Kuruhande rw’aba bayobozi biyemeje guhindura imikorere yabo kugirango igihugu gikomeze gutekana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nibatange service zinoze maze iterambere ryihute kuko gusiragizwa kw’abaturage mu nzego z;ubuyobozi bituma ntacyo bageraho
Ariko mujye mwibuka ko n’ ubumenyi buke ari imbogamizi ku kazi baba bakorera igihugu. Ikindi, uwabireba neza yasanga habamo na ka ruswa. None se wamuha nka 500000 frw ngo aguhe icyangombwa vuba agatinzamo ?! Inka ujye uyibaza umukamo ukurikije uko yagaburiwe n’ ikiraro itaha mo. Ariko nyine ubunyangamugayo burakwiye That’s Patriotism
abo bayobozi bakora ibyo, bagomba gukurikiranwa
abo sabayobozi.
ntago biba byumvikana uburyo ki abayobozi b’inzego zibanze bakora amakosa nk’ayo aka kageni, bari bakwiye kujya baha ibyangombwa abantu bazi neza kandi kuburyo busobanutse bukurikije amategeko, ibyabaye byarabaye ariko bari bakwiye no guhindura imyumvire n’imikorere kugirango amakosa nkaya atazongera kubaho.
birumvikana cyane ko igihe cyose abayobozi b’inzego zibanze barangaye usanga abaturage babaca murihumye bakabakoresha amakosa menshi, ibi rero bikwiye kwitonderwa cyane kugirango amakosa amaze gukorwa ahagarikwe aho bigishoboka, maze banafate imyanzuro ndetse n’ingamba nyazo kugirango ibyo ntibizongere!