Rusizi: Abaturiye umupaka wa Congo barasabwa kudaterwa ubwoba na FDLR
Nyuma y’aho hatanzwe itariki ntarengwa yo kurambika itwaro hasi ku barwanyi ba FDLR ariko ikaba itarubahirijwe, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burahumuriza abaturagebafite ubwoba ko imirwano yo kubarwanya yazabagiraho ingaruka.
Bamwe mu baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Kongo baravuga ko bafite impungenge zuko uwo mutwe wabahungabanyiriza umutekano igihe uzaba utangiye kurwanywa kuko nta cyo Leta ya Kongo iri gukora ngo umwanzuro wo gushyira intwaro hasi ku bushake ushyirwe mu bikorwa.
Tariki 02/01/2015 niyo tariki ntarengwa umuryango w’abibumbye ukorera muri Kongo (MONUSCO) ufatanyije n’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo y’afrika (SADEC) byari byihaye yo kuba FDLR yashyize intwaro hasi ku neza ariko kugeza magingo aya nta na kimwe kigaragariza abaturage batewe impungenge nuwo mutwe ko uzashyira intwaro hasi ku neza.

Abaturage barimo Nzayisenga Patron bavuga ko batewe ubwoba na FDLR kuko ngo mu gihe cyo kuwambura intwaro ku ngufu ngo bashobora kuba barasa ku butaka bw’u Rwanda umutekano wabo ugahungabana.
Capolari Harerimana Vincent wo muri FDLR uheruka gutahuka mu cyumweru gishize atangaza ko nta n’umwe ufite imigambi yo gushyira intwaro hasi akurikije uko yabasize kandi ngo hari bamwe batangiye kwiyoberanya bajya mu ngabo za Kongo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yamaze impungenge abaturage b’aka karere cyane abaturiye imipaka ko umutekano wabo urinzwe aha kandi akaba yanabasabye kuba maso kugirango hatazagira umwanzi wabinjirana.

Aha kandi Nzeyimana Oscar yavuze ko imipaka y’ibihugu byombi imeze neza bigaragaza ko umutekano ari wose nkuko bigaragazwa n’ubuhahiranire bukomeje. Yasabye kandi ko umuturage wagira ikibazo yagiye muri Kongo yakwihutira kubimenyesha kugirango hamenyekane impamvu yabyo.
Leta ya Kongo n’umuryango w’Abibumbye byashyizeho umutwe ushinzwe kurwanya no guca burundu imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu ku ikubitiro bakaba barahereye kuri M23, aho bavugaga ko hazakurikiraho FDLR aho hagitegerejwe ikizakorwa kugirango nawo uveho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|