Rusizi: Abaturage ntibacyemererwa kujya muri Congo bakoresheje Jeto

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi yateranye tariki 29/11/2012 byagaragaye ko nta muturage wo muri ako karere ukijya muri Congo akoresheje jeto nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Abaturage barebwa n’iki cyemezo cyane ni abo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe, Mururu na Bugarama; bakaba basabwa gukoresha impapuro z’inzira zabugenewe; nk’uko bisobanurwa na Nzeyimana Oscar uyobora akarere ka Rusizi.

Impamvu nuko muri iyi minsi abashinzwe umupaka wa Congo batacyemera udupapuro (jeto) abaturiye umupaka bakoreshaga bambuka ndetse abakambukiraho bakaba bakunze guhohoterwa.

Indi myanzuro yafatiwe muri iyo nama ni ugukangurira abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza, ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri no kwimura abatuye ahadakwiye hazwi ku izina rya high risk zone; dore ko imibare igaragaza ko bikiri inyuma, hakaba hanzuwe ko bigomba kuba byarangiye bitarenze Ukuboza 2012.

Abanyarwanda baturiye Congo bambukaga bakoresheje jeto bazajya bakoresha impapuro z'inzira zemewe.
Abanyarwanda baturiye Congo bambukaga bakoresheje jeto bazajya bakoresha impapuro z’inzira zemewe.

Ku bakora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butewe, hanzuwe ko uzongera kubifatirwamo azashyikirizwa inzego zibishinzwe agahanwa hakurikijwe amategeko.

Ku bijyanye n’imitangire ya service bafashe umwanzuro ko nta muturage ukwiye kwemera guhabwa service mbi, ko icyiza ari uko atayishyura cyangwa agabigaragariza ababishinzwe.

Aho bishoboka umukozi azajya ashyira ahagaragara ifoto n’izina bimuranga kimwe n’inshingano ze na nimero y’ushobora kwitabazwa igihe uwaka serivise atanyuzwe n’iyo yahawe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikiraro kiguza RDC n’u Rwanda ntabwo kibitandukanya ahubwo wenda wavuga ko umugezi wa rusizi ariwo utandukanya ibihugu byombi mu gace karebwa n’iyi nkuru. Abaturage bakiriye bate iki cyemezo, ese abanyecongo bo ko bakoresha utwo tujetons kuruhande rw’u Rwanda ho barakomeza babemerere kudukoresha??.

amani yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

iyi nkuru ntabwo iri balanced ese abaturage babyakiriye bate jye nicyo nari niteze ndabasaba ko mwajya mureka validation uwo ni look at public interest , abayobozi bo bahora bavuga kandi bafata imyanzuro kuko biri mubyo bashinzwe, thenks Kigali today

gakwavu yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ntidukwiye gukora nkabo kuko twebwe imitekerereze yacu ntihwanye n’iyabo. Baraduhemukira ariko twebwe tugomba kubafata nk’abavandimwe bacu b’Abanyafurika. nabo bazageraho babone ko badakora ibyiza bahinduke

BAGUMA yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ubwo se urumva ari umwanzuro wafashwe n’Akarere ka Rusizi kandi mu nkuru yawe wivugiye ko ari ukubera ko ku mupaka wa Congo batacyemera jeto? Ahubwo ni umwanzuro wafashwe na Congo!!! Nizeye ariko ko n’abanyekongo batazaza mu Rwanda na jeto. Niba biyemeje kunaniza abaturage b’u Rwanda, natwe dukwiye kubagerera mu kebo batugereramo, maze nzarebe ko abaturage babo bahahiraga buri kintu mu Rwanda batazahura n’ingorane. Bamenye ko atari twe bahimye twenyine, nabo ntibiretse

Mukesha Lilian yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka