Rusizi: Abaturage barifuza ko haganirwa ku iterambere ry’umujyi
Abaturage b’Akarere ka Rusizi barifuza ko mu nama y’umushyikirano haganirwa ku iterambere ry’umujyi wabo ukiri inyuma cyane cyane mu ibikorwa remezo.
Mu igihe mu inama y’umushyikirano ya 12 mu myanzuro yayo hari harimo uvuga ko hagomba gushyirwa imbaraga muri gahunda y’imijyi 6 yunganira Kigali hitabwa cyane ku kuyihuza na gahunda y’iterambere mu iby’inganda, ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Kuba umujyi w’Akarere ka Rusizi nawo uri mu mijyi 6 yunganira umujyi w’akarere ka Rusizi abaturage b’aka karere bo ngo barasanga ntaho uragera mu iterambere ryawo cyane cyane mu ibikorwa remezo byaba imihanda, amatara yo ku mihanda inganda n’ibindi nk’uko babivuga.
Nziyaka Joseph avuga ko bibaza impamvu imihanda yo mu mujyi rwagati ndetse n’amatara bidakorwa bikabayobera cyane cyane akagaragaza imihanda 5 , amatara , inganda zitaboneka ndetse n’amazu yo ku ngoma z’abami bikigaragara aho bita muri Site mu mujyi rwagati.
Ati” Turifuza ko imihanda n’amatara byaganirwaho muri iyi nama y’umushyikirano ya 13 kuko ntaho uyu mujyi wacu waba ugana udafite ibikorwa remezo bahora batubeshya ko imihanda ikorwa ariko umwaka ukaza undi ugahita duhora muri ibyo”.
Nzirata Emmanuel ni umusore ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku ipikipiki avuga ko iyo imvura yaguye Babura aho banyura mu mujyi wabo akazi kagahagarara kandi imvura yahise ngo bahora bateze amaso ubuyobozi ko bubakorera imihanda ngo barehembnye
Akomeza avuga ko umuyobozi w’Akarere bafite ari uwa gatatu uje wese ngo aza abizeza ibitangaza ko akora imihanda ariko akarangiza manda ntacyo akoze aha akavuga ko nubwo uyu mujyi uri muri 6 izunganira uwa Kigali ngo basanga ntaho bagera ntabikorwa remezo.
Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yaganirizaga abaturage b’umujyi ku wa 19 ukuboza 2015, yabijeje ko nibarangiza gukora gukora umuhanda unyura mu mujyi rwagati uri gukorwa ngo bazakurikizaho imihanda yo muri site kuko ibabaje cyane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|