Rusizi:Abaturage baravuga ko bakorewe biyogaze za baringa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo baravuga ko bababajwe n’amafaranga yabo batanze kuri biyogaze ariko hakaba hashize imyaka 2 zidakora.

Mbere yo gukorerwa izo biyogazi ngo bari barakanguriwe ibyiza byazo harimo guca ukubiri no kongera gukoresha inkwi n’amakara no kurengera ibidukikije ariko kuri ubu ngo baricuza igihombo bahuye na cyo kubera ko zitigeze zikora n’umunsi umwe.

Umushinga wa biyogaze waradindiye
Umushinga wa biyogaze waradindiye

Mukakabera Ancilla na Nangwahafi ni bamwe mubaturage bavuga ko batanze amafaranga ibihumbi Magana atatu bizezwa ko bagiye guhabwa biyogaze kugira ngo zibafashe kwirinda gukoresha inkwi , harengerwa ibidukikije.

Nyuma yo kubakirwa izo biyogaze na rwiyemeza mirimo watsindiye iryo soko ku rwego rw’Akarere ka Rusizi , ngo bategereje ko zikora baraheba kugeza n’aho bageze aho kwicuza amafaranga bazitanzeho.

Bakomeza bavuga ko babaye iciro ry’imigani aho batuye kuko ngo bagenzi babo bababwira ko ntawakongera kwitabira kuzikoresha kuko ngo n’izakorewe bagenzi babo ngo babona ari za baringa.

Ngo ntako batagize ababakoreye izo biyogaze ngo barebe ko zakora yewe kugeza n’aho ngo babacumbikiye mumazu yabo banabagaburira ariko ngo ntacyo byatanze ahubwo ngo bahora babizeza ko ngo bazazikosora ariko amaso ngo yaheze mukirere.

Zimwe muri biyogazi bakorewe zatangiye gusenyuka zitaranakoraho.
Zimwe muri biyogazi bakorewe zatangiye gusenyuka zitaranakoraho.

Gusa hari abandi baturage bo muri uyu murenge bavuga ko izabo zikora kandi zikaba zibafitiye akamaro harimo kuzitekeraho n’ifumbire ituruka ku bisigazwa byayo bavuga ko ari nziza.

Cyakora, na bo bavuga ko nubwo izabo zikora ngo na zo zakozwe mu buryo butarambye kuko ibigega bibika amase ngo byarangije gusenyuka kandi ngo bitwara sima nyishi ku buryo kongera kubona indi yo kubikora bitoroshye.

Umukozi ushinzwe gahunda za Biyogaze mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke ,Viateur Manishimwe, avuga ko ikibazo cy’abaturage bafite biyogazi zidakora ngo bagiye kugikurikirana akabizeza ko kizakemuka vuba.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Rusizi (JADF Isonga Rusizi), Mutarutinya Theogene, asaba abashinzwe umuhigo wa biyogaze kwihutira gukemura ibibazo bigaragaramo kugira ngo bitazabuza abandi baturage kuzitabira.

Mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015, Akarere ka Rusizi kahize umuhigo wo kuzakora biyogaze 64 ariko kugeza magingo aya hamaze gukorwa biyogaze 2 gusa, hakaba hari impungenge z’uko uyu muhigo utazeswa neza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka