Rusizi: Abaturage barasabwa kunganira Leta mungengo y’imari binyujijwe mubikorwa by’umuganda

Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi arasaba abaturage kunganira Leta mu bikorwa by’iterambere binyuze mu muganda.

Ibi minisitiri Murekezi yabisabye abatuye Akarere ka Rusizi ubwo yifatanyaga nabo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa mbere 2015 wabaye kuwa gatandatu tariki ya 31/01/2015, umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Gihundwe.

Minisitiri Murekezi afatanya n'abaturage kubaka ibyumba by'amashuri.
Minisitiri Murekezi afatanya n’abaturage kubaka ibyumba by’amashuri.

Minisitiri w’intebe yavuze ko miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri 1609 mu gihugu ariko akaba adahagije n’ubwo ari amafaranga menshi, bityo abaturage bakaba basabwa kunganira leta binyuze mu miganda, bakagaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo.

Minisitiri Murekezi yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibikorwaremezo baba bagize uruhare mu ku byubaka cyane ibyumba by’amashuri.

Minisitiri Murekezi asaba abaturage kunganira Leta mu bikorwa by'iterambere.
Minisitiri Murekezi asaba abaturage kunganira Leta mu bikorwa by’iterambere.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Matita mu Murenge wa Gihundwe baravuga ko bishimiye gufatanya na Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi mukubaka ibyumba by’amashuri azigirwamo n’abana babo, ndetse no gusibura imihanda nyabagendwa mu rwego rwo kunoza ubuhahirane n’utundi tugari.

Abaturage bishimiye gufatanya umuganda na Minisitiri w'intebe.
Abaturage bishimiye gufatanya umuganda na Minisitiri w’intebe.
Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi ahererekanya amatafari n'abaturage mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ahererekanya amatafari n’abaturage mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka