Rusizi: Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku ho abayobozi batubahirije amategeko
Ubwo urwego rw’Umuvunyi rwahuguraga abayobozi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ku itegeko rijyanye n’imyitwarire y’abayobozi n’iryerekeranye n’itangwa ry’amakuru, abaturage basabwe bamenya aya mategeko bityo babe bagira uburenganzira bwo gutanga amakuru igihe aya mategeko atubahirijwe.
Aya mahugurwa yahawe abayobozi b’inzego za Leta zitandukanye bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke bashinzwe gutanga amakuru hamwe n’abanyamategeko mu bigo bya Leta.
Nubwo itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi rikurikirana abo guhera ku rwego rw’abayobozi bakuru b’ibigo bafata ibyemezo, ngo ni ngombwa ko iri tegeko rimenywa na buri wese kugira ngo mu gihe hari umuturage urenganyijwe n’umuyobozi abashe kuba ya kwisobanura no gutanga amakuru.

Ibi kandi binagamije kugirango igihugu kirusheho kugira abayobozi bashoboye kandi b’inyangamugayo; nk’uko byatangajwe na Ndizihiwe Leon Fidele, umukozi w’urwego rw’umuvunyi mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abayobozi.
Aba bayobozi bitabiriye aya mahugurwa banahuguwe ku itegeko ryerekeye ku kubona amakuru, aho abashinzwe gutanga amakuru mu nzego zose basabwa kuyatangira ku gihe kandi bagatanga amakuru atari ibihuha kandi adakura abaturage umutima kuko bibafasha kumenya uburenganzira bwabo kimwe n’ibibazo bibugarije.

Aha kandi basabwe kujya batangira amakuru ku gihe kugirango agere ku bo agenewe agifite agaciro kandi banabwiwe ko inkuru izarizo zose zitemerewe gutangazwa cyane cyane izihungabanya umutekano w’igihugu.
Aba bayobozi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi basabwe kwirinda ibitabangikanywa n’imirimo bakora nk’ibikorwa by’ubucuruzi n’imiryango itari iya Leta kuko bihanirwa n’amategeko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|