Rusizi: Abaturage barasaba abayobozi kubaha amafaranga yabo bahawe na RLDSF
Nyuma yaho RLDSF ihaye abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura amafaranga miliyoni 40 yo gutunganya umuhanda wa Mpinga-Kizura ureshya na km 18 aba baturage bavuga ko ngo batamenye irengero ryayobagasaba ubuyobozi kubaha ibisobanuro.
Ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura, Nsengimana Claver, yabazaga umuyobozi wa VUP Ndagijimana Theobald aho aho ayo mafaranga yagiye kandi yari yarageze kuri nkonti y’akarere, byashatse gukurura amagambo y’intonganyi ariko biza guhoshwa na Twagirumukiza Antoine aho yavuze ko atari azi ko ikibazo cyayo mafaranga nk’umuyobozi ushinzwe imari ariko abizeza ko agiye kugikurikirana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura yavuze ko bahora bashinjwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye kudakurikirana ibikorwa byabo , ibyo ngo bigakubitiraho ikibazo cy’abaturage bahora bamubaza kudashyira mu bikorwa ibyo yabemereye kandi ibyangombwa byarabonetse cyane bakavuga ayo mafaranga miriyoni 40 bahawe na RLDSF ngo abakorere umuhanda ubafasha kugera ku kigo ndera buzima.
Aba baturage bavuga ko iyo imvura yaguye imodoka itwaye abarwayi itabasha gutambuka kubera ubunyerere bukabije bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira ayo mafaranga bityo agakoreshwa icyo yagenewe kuko ngo bitumvikana ukuntu amafaranga bisabiye yakoreshwa ibindi.
Gusa hari amakuru avuga ko ayo mafaranga ngo ashobora kuba yarakoreshejwe mu gutunganya imihanda yo mu mujyi ibyo bigatuma abaturage bibaza niba iterambere ryo mu cyaro ryo ridakenewe.
Aba baturage batangaza ko iki kibazo bigeze kukibaza abayobozi b’akarere bababwira ko batakizi ariko babizeza ko bazagikurikirana ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura avuga ko iyo abaturage bamubajije iby’iki kibazo abura icyo abasubiza kuko ngo bazi neza ko ayo mafaranga yo gukora uwo muhanda bifuza yatanzwe ariko ibikorwa bikadindira aha akaba yasabye abayobozi gukemura icyo kibazo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|